Abagera kuri 978 bo mu karere ka Huye bahuguwe gusoma, kubara no kwandika, bakaba barigishijwe n’itorero ADPR ku nkunga ya USAID ibinyujije mu mushinga Global communites, bahawe impamyabumenyi kandi basabwa gukoresha ubwo bumenyi biteza imbere.

 m_abagera kuri 978 bahawe impamyabumenyi

Abagera kuri 978 nibo bahawe impamyabumenyi z’uko bize gusoma,kubara no kwandika

Tariki  13/02/2014 mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku baturage bahuguwe gusoma, kubara no kwandika bo mu karere ka Huye, umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali kimwe n’abandi bayobozi bose bafashe ijambo, bongeye gusobanurira abaturage ko ubu bumenyi bahawe ari bwo soko y’amajyambere bifuza kugeraho.

Aphonse Munyantwali umuyobozi w’intara yagize ati “Ubu bumenyi ntimubuhabwa kugirango mu bubike gusa ahubwo mugomba kububyaza umusaruro mukiteza imbere ubuzima bwanyu bugatandukana n’igihe mutari mufite ubu bumenyi”

Ibi yabivuze kandi akomoje ku buhamya bwa bamwe mu baturage bagiye bavuga ko nyuma yo kwigishwa gusoma,kubara no kwandika, aribwo bafungutse mu mutwe bakamenya kugana amashyirahamwe abafasha kwiteza imbere ndetse bakamenya no kubara amafaranga no kuyazigama igihe bayakoreye.

Aba baturage bahawe impamyabumenyi kandi, zimwe mu mpamvu zinyuranye bagarukaho zatumye batabasha kwiga mbere nk’abandi bityo bakaba bari kwiga bakuze, ngo ni ubukene ndetse n’ubujiji bw’ababyeyi ba kera batumvaga agaciro ko gushyira abana mu mashuri ahubwo bakabohereza mu mirimo yo mu mirima no kuragira amatungo.

Nyiraminani Costasie wo mu murenge wa Mbazi muri aka karere ka Huye avuga ko mu byatumye atiga ri uko iwabo bari bakennye kandi bakagira abana benshi kuko bari bageze kuri batanu bityo ntibabonerwe ibyangombwa by’ishuri bityo ntibabasha kwiga. Avuga ko ubu aho yahuguriwe yungutse byinshi kuko yabashije no kwiga umwuga w’ubudozi.

Ati “Iyo ntaza kubona aya masomo sinari no kuba narabashije kwiga imashini idoda kuko hari aho dukoresha imibare dufata ibipimo by’abantu kugirango tubashe kubadodera. Ubu ndi kwiteza imbere mbikesheje ubu bumenyi nahawe”

Umukuru w’itorero ADPR mu Rwanda Pasiteri Sibomana Jean yijeje abanyarwanda ko itorero ayoboye rizakomeza gufasha abanyarwanda bataramenya gusoma, kubara no kwandika mu kwihugura, umuryango USAID nawo ubemerera ko uzakomeza kubatera inkunga mu buryo uzashobora bwose.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangaza ko mu bagera ku 11360 batari bazi gusoma, kubara no kwandika ubu abasigaye batabizi batagera ku 1000, naho icyegeranyo cyakozwe mu mwaka wa 2010-2011 cyagaragazaga ko mu Rwanda hose abagera kuri 69,7% bazi gusoma, kubara no kwandika naho 30,3% bakaba batarabimenya.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment