m_huye

Hari imiryango ijya igenera abagenerwabikorwa bayo ubwishingizi mu kwivuza bwa mituweri, ititaye ku miryango yabo. Janvière Kabaganwa, ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweri mu Karere ka Huye, avuga ko iyi miryango ibishyizemo imbaraga, kwitabira mituweri bitakongera kuba ikibazo.

Ibi Kabaganwa avuga abihera ku kuba abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu babasha gutangira amafaranga ya mituweri igihe, babikesha amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yitwa Intambwe, bakora babifashijwemo na Care International.

Aba baturage bo mu Murenge wa Gishamvu, ngo intego ya mbere barasaho mu matsinda yabo  ni ukugura ubwishingizi bwo kwivuza bwa mituweri, izindi ntego nko kwigurira amatungo, imyambaro n’ibindi bikaza nyuma.

Kabaganwa agira ati “no mu yindi Mirenge babigenje gutya, nta kabuza kwitabira mituweri ntibyakongera kujya bitinda. Nk’i Gishamvu ubu bageze kure begeranya amafaranga y’umwaka utaha, ku buryo umwaka w’ingengo y’imari uzatangira baramaze kuyatanga bose.”

Kabaganwa na none ati “imiryango ijya ifasha abana nka Compassion, ibishatse na yo yagira uruhare mu gutuma ababyeyi n’abavandimwe b’abana batangira mituweri na bo bayitabira. “

Aha asobanura ko gutangira amafaranga umuntu umwe mu muryango aba apfuye ubusa kuko n’ubundi igihe abandi bataritabira mituweri atazabasha kuyivurizaho. Ngo kuganiriza ababyeyi rero, bakabereka ko gutangira amafaranga umuntu umwe azapfa ubusa, byatuma bihutira kuyatanga. “Biti ihi se, bayabatangire bose.”

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment