Ubuyobozi bw’muryango AMI, Association Modeste et Innocent, wihaye intego yo kuzamura imibanire mu ngo zibanye nabi mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara  buratangaza ko kwigisha abantu amategeko, inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bw’abagize umuryango,ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwafasha mu gukumira ihohoterwa mu muryango.

Ni kenshi mu makuru ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru havugwa ubwicanyi hagati y’abagize umuryango. Ubu bwicanyi buba buturuka ku makimbirane aba amaze igihe mu muryango. Nk’uko byemezwa n’umuryango AMI mu murenge wa Save, ngo naho bahabaruwe ingo zibanye nabi.

Kwigisha abantu amategeko

Bumwe mu buryo AMI ikoresha mu gufasha izi ngo harimo amahugurwa ku itegeko rikumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina n’andi mategeko arebana n’umuryango. Ibi binyuzwa mu marushanwa abagize umuryango, bakora kuri aya mategeko nyuma yo kuyigishwa no kuyasoma ubwabo.

Bizimana Jean Baptiste umuhuzabikorwa wa AMI avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kubacengezamo ibyo amategeko abasaba kandi bikabafasha guhindura imyitwarire bari bafite.

Ati “Ubu buryo iyo bukoreshejwe, bagahugurwa, bagasobanurirwa uko urugo rugomba kubaho, bitanga umusaruro mwiza kuko byagaragaye ko abenshi mu babana nabi babiterwa no kuba nta bumenyi cyangwa ibisobanuro bafite ku mibanire mu muryango”

Havugiyaremye Pascal,ni umugabo w’imyaka 40. Mbere ngo ataramenya ko ihohoterwa rihanwa n’amategeko hari uburenganzira yavutsaga abo mu rugo.

Ati “Nitwaraga nyine nk’umutware, amafaanga yo mu rugo nkayasesagura nk’aho nyafiteho uburenganzira njyenyine, umugore atavuga ngo mwumve ntanaretse amahane n’urugomo. Ubu narigishijwe namenye inshingano zanjye mu rugo ndetse no kubaha uwo twashakanye binyuze mu mahugurwa ya AMI”

 Kwigisha abantu amategeko 1

Nyirahiganiro Brigite, umugore wa Havugiyaremye Pascal nawe we yemeza ko umugabo we yahindutse. Nyamara ngo mbere umugabo yasesaguraga umutungo w’urugo,umugore akaba ari we urwitagaho wenyine.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage bo mu murenge wa Save guhindura imyumvire n’imyitwarire,buri kagari mu tugari dutanu tuwugize, umuryango AMI wagahaye inyakiramashusho cyangwa televiseur.

Nk’igihembo kandi, abakoze aya marushanwa ku itegeko no 59/2008 ryo ku wa 10/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, ndetse n’andi mategeko ku birebana n’umuryango,abaturage bagera kuri 400 bazarihirwa ubwisungane mu kwivuza,mutuelle de santé.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment