m_Bugeshi, abaturage bagabanyirijwe urugendo rwo kubona serivisi z’ubuzima na One Health family

Nyuma y’igihe  kinini bakora urugendo rw’ amasaha atatu kugira ngo babone serivisi z’ubuzima, abaturage bo mu murenge wa Bugeshi utugari twa Butaka, Burungo na Sherima bashyikirijwe post de santé izajya ibagezaho serivisi z’ubuzima zitandukanye.

Umushinga wa One health Family wubatse iri vuriro uvuga ko ari ivuriro rya 51 bujuje mu Rwanda bagiye kwegereza abaturage, rikazajya ribafasha kubaha serivisi z’ubuzima zirimo kwigisha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuboneza urubyaro kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke hamwe no kuvurwa indwara zitandukanye.

Rutagwenda Richard umuyobozi wa One health Family, atangaza ko serivisi bazatangira Bugeshi zizatuma abaturage bagira ubuzima bwiza kurenza uko bisanzwe, ariko bikazorohereza abaturage kubona ibikorwa by’ubuzim hafi batagombye gukora ingendo ndende.

“Minisiteri y’ubuzima yihaye inshingano yo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuzima kuburyo bidakwiye ko umuturage akora urugendo rw’isaha ashaka ibikorwa by’ubuzima, iri rikazaba ivuriro rya 51 rizaba ryegerejwe abaturage nubwo ari irya mbere mu karere ka Rubavu n’intara y’Uburengerazuba, ivuriro rya Burungo rizafasha abaturage bakoraga amasaha arenze 3 bashaka ibikorwa by’ubuzima kandi bizaborohereza cyane.” Rutagwenda.

 m_Bugeshi, abaturage bagabanyirijwe urugendo rwo kubona serivisi z’ubuzima na One Health family1

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bari basanganywe ikigo nderabuzima cya Bugeshi ariko nacyo kidafite ibikoresho bihagije, post de santé ya Burungo izaba ije kucyunganira mu gutanga ibikorwa by’ubuzima kuko abaturage bativuza uko bikwiye kubera gutinya ingendo bakoraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne avuga ko kubona ibikorwa by’ubuzima kure bigora abaturage bigatuma gahunda zimwe zidashyirwa mu bikorwa “ kuba abaturage batabonaga ibikorwa by’ubuzima hafi bituma hari gahunda badashyira mu bikorwa, twizera ko ubu bigiye gutungana cyane nko kuboneza urubyaro no kwigishwa isuku.”

Umurenge wa Bugeshi usanzwe udafite amazi meza mu duce dutandukanye kubera ko wegereye ibirunga kandi abaturage ntibabona umwanya wo gutegura amazi meza uko bikwiye, Mvano akavuga ko ubwo ivuriro ribegereye rizabafasha gukora ubukangurambaga bw’isuku hamwe no kuvura indwara z’ubuhumekero kubera ubukonje.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko iri vuriro rizafasha abaturage bagera ku 7560 hiyongeraho abanyecongo bagera ku 1000 batuye Kibumba basanzwe baza gushaka ubufasha mu Rwanda nk’amazi, kubitsa muri Sacco hamwe no kwiga kubana, bose  ngo bazafashwa n’iki kigo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment