Umushinga PROFADEL washyikirije abaturage inka 75 zigize icyiciro cya mbere

Abaturage b’umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bakennye, tariki 10/01/2014 bashyikirijwe inka 75 zatanzwe mu cyiciro cya mbere cy’inka 150 umushinga PROFADEL  w’ihuriro ry’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF) wageneye uwo murenge.

Abaturage bahawe izo nka bazishimiye bavuga ko zigiye gutuma imibereho y’imiryango yabo irushaho kuba myiza babikesheje amata n’ifumbire bazazikuraho ku ikubitiro.

Umushinga PROFADEL washyikirije abaturage inka 75 zigize icyiciro cya mbere2

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, Bitegetsimana Evariste, yakanguriye abahawe izo nka kuzifata neza kugira ngo na bo bazoroze abandi.

 Umushinga PROFADEL washyikirije abaturage inka 75 zigize icyiciro cya mbere3

Nyuma yo gutoranya imiryango ikennye muri buri mudugudu kandi bigakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubyemeza, abatoranyijwe bashyikirijwe inka 75 zigize icyiciro cya mbere, mu gihe nta gihindutse izindi 75 na zo zizagera ku bandi baturage bakennye batoranyijwe mu murenge wa Musasa mu byumweru bibiri biri imbere.

Icyakora enye muri izo nka zanenzwe ko zitujuje ibisabwa, zisubizwa rwiyemezamirimo, kugira ngo azazigurane, azane izindi nziza noneho zizabone gushyikirizwa imiryango igomba kuzihabwa. Bazinenze ko harimo imwe yabyaye kandi zose zigomba kuba ari amashashi. Izindi eshatu ngo ni nto cyane ku buryo zitari zujuje ibiro kandi zidafite n’amaraso avanze ku kigero cyifuzwa. Imwe muri zo yari ifite n’ikibazo cy’uburwayi bw’ijisho.

Abajura bari bibye imwe muri izo nka 75 bayivanye aho zaraye zicumbikiwe mu murenge wa Musasa mbere yo kuziha abaturage, ariko iza gufatwa yenda kugezwa mu wundi murenge wa Boneza, uwari uyitwaye aracika, ariko yo ibasha kugarurwa hamwe n’izindi.

Umushinga PROFADEL  ugamije iterambere ry’icyaro wageneye izo nka abaturage bakennye b’umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, ku nkunga y’ihuriro ry’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF).

Mu karere ka Rutsiro, uwo mushinga ukorera mu mirenge ya Musasa na Murunda, ukaba wariyemeje gufasha iyo mirenge muri gahunda zitandukanye zigamije kurwanya ubukene no kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment