Imirimo y’ubukorera bushake igoboka benshi

Abasore  n’inkumi bo mu karere ka Rusizi batangaza ko bashimishwa no gukora imirimo y’ubukorera bushake nta gahato,  kuko ngo imirimo nkiyo ikorwa vuba kandi igakoranwa ubushake bityo igikorwa kiyivuyemo kigakorwa neza muburyo burambye kuko kiba cyahuriweho na benshi.

Ni muri urwo rwego urubyiruko rwatangije ibikorwa byo guhanga imihanda mu kagari ka kacyangugu ndetse bakubaka n’inzu y’umugore utishoboye , ibyo bikorwa uru rubyiruko rwakoze ruvuga ko ari umusanzu wabo mu kubaka igihugu kuko ngo imbaraga bafite bagomba kuzigaragaza mubikorwa byo kucyubaka

Simbonana Jean De Dieu  umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Rusizi atangaza ko Ibikorwa by’ubukorera bushake bigira ingaruka nyinshi kugihugu no kubagituye muri rusange, akaba ariyo mpamvu ashimira abasore bitanga bagakora iyi mirimo badategereje inyugu

 Imirimo y’ubukorera bushake igoboka benshi 2

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa  rurimo Habimana rutangaza ko bishimira ibikorwa by’ubukorerabushake  kuko ngo ntawe ubihatira undi aha bakaba batangaza ko ibikorwa bakoze byo guhanga imihanda no gufasha abatishoboye babasanira amazu bizatanga umusaruro mwiza bityo ngo bakaba bubatse igihugu cyabo

Usibye uko guhanga imihanda no kubaka amazu y’abatishoboye uru rubyiruko ngo ruzakomeza n’ibindi bikorwa byo gutera ibiti hagamijwe kubungabunga no kurengera ibidukikije

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment