untitledUntitled1

Abanyanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi bitabiriye gahunda ya” Ndi umunyarwanda”ubwo iki gikorwa cyatangizwaga, abashumba baganirijwe kumateka yagiye aranga urwanda aho abazungu bababibyemo abanyarwanda politiki yo kubatandukanya ibyo babikora bashyiraho amoko y’abahutu ,abatutsi , ndetse n’abatwa bakerekana ko n’ingingo zabo cyangwa ibice by’imibiri yabo bitandukanye nkuko byatangajwe na Kaberuka Gregoire umwe mubatanze ikiganiro cy’amateka.

Untitled2

Nyuma yo kubibamo abanyarwanda amacakubiri ashingiye kumoko abahoze ari abayobozi b’igihugu cy’Urwanda batandukanye cyane cyane ku ngoma ya Habyarimana baje kuyashyigikira aho indangamuntu z’icyo gihe zabaga zirimo ubwoko bw’umuhutu, cyangwa Umututsi, ibyo ngo byagaragaje inzira imwe yo gutandukanya abanyarwanda ari nayo yagendeweho abanyarwanda bakiyambura ubunyarwanda bakica bagenzi babo bavukana,  babita abatutsi bityo jenoside igera ku ntego yayo.

Nyuma y’uko abanyarwanda bakomeje kurengana abanyarwanda bishyize hamwe babohora igihugu nkuko byatangajwe na Kaberuka Gregoire aho nyuma yo gufata igihugu hagiye hashakishwa uburyo butandukanye Leta yakoresheje mu kongera guhuza abanyarwanda harimo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ihuzwa na gahunda ya” ndi umunyarwanda”.

Abanyamadini n’amatorero babwiwe ko iyi gahunda ya ndi umunyarwanda yiyongera kuzindi zitandukanye zose zigamije kongera kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, aba banyamadini basabwe gukura amoko y’ubuhutu n’ubututsi mu mitima yabo bakabishishikariza n’abayoboke babo kugirango iyi gahunda izagere kumusaruro ushimishije.

Iyi gahunda yitabiriwe n’amatorero 24, abayitabiriwe bavuze ko basobanukiwe neza na gahunda ya ndi umunyarwanda aho Pasitori Sebineza Felix, umuyobozi w’itorero zion temple yavuze ko bagiye kujya bigisha abakirisitu gahunda ya ndi umunyarwanda n’icyo igamije.

Pasitoro Sebineza Felix yanavuze ko Imana ijya kurema umuntu itigeze ivuga ko iremye amoko y’ubuhutu n’ubututsi bisobanura ko ari politiki abantu bishyiriyeho kugirango bakunde bagere kuntego yabo yo kumara abantu.

Abanyamadini bavuze ko nubwo intego abazungu bari bagamije kugeraho yo gutandukanya abanyarwanda bagamije kugera kunyungu zabo yagezweho, ngo igihe kirageze cyo kongera kugarura ubunyarwanda abanyarwanda biyambuye .

 

Musabwa Euphrem

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment