Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francisco, yatangaje ko azatora abakalidinari 19 mu kwezi gutaha. Ni ubwa mbere Papa Francisco agiye gushyiraho abakalidinari kuva yakwimikwa mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize wa 2013.

Papa Francisco agiye gutora abandi ba Karidinari bashya

Papa Francisco agiye gutora abandi ba Karidinari bashya

Mu Bakalidinari 19 Papa Francisco azashyiraho, harimo n’abo mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere birimo Côte d’Ivoire, Burkina Faso na Haïti.

Bamwe basanga gutora Abakalidinari barimo n’abakomoka mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, hari icyo bivuze kuri uyu mu Papa umaze kumenyerwaho kwita ku bakene.

Batatu mu  bakalidinari bazatorwa bazaba bafite imyaka iri hejuru ya 80. Uretse aba, abandi mu bazatorwa bazaba bafite uburengenzira bwo gutora Papa; nk’uko tubikesha urubuga rwa BBC.

Papa Francisco ufite imyaka hafi 78, yavukiye mu gihugu cya Argentine mu mwaka w’1936. Yabaye umusaseredoti mu mwaka w’1969; agirwa umukaridinali na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 2001.

Akaba ari we mu papa wa mbere wafashe izina rya Francisco byatewe n’uko  afatwa na Kiliziya Gatulika nka Mutagatifu Francisco wa Asize ari umwe mu bantu baharaniye amahoro no kwita ku bakene mu mateka ye.

Papa Francisco ni nawe wabaye Papa wa mbere ukomoka mu muryango w’Abayezuwiti, akaba yaraje gusimbura Papa Benoit XVI weguye ku mwanya w’ubupapa ku mpamvu ze bwite nyuma y’imyaka 8 yari amaze ayoboye kiliziya gatolika ku isi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment