Nyuma y’igihe kinini mu buzima bubi Coopthe Mulinde yarabagobotse

Koperative birashoboka yo iboha imipira

Abanyamuryango b’amakoperative atandukanye yo mu karere ka Gicumbi arimo n’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida barishimira ko bamaze gutera imbere babikesha inkunga batewe na cooperative COOPTHE y’abahinzi b’icyayi bo ku MULINDI.

Nk’uko bitangazwa n’uhagarariye cooperative Turebe Imbere y’ababana n’ubwandu bwa virusi itera sida bo mu murenge wa Cyumba Muberuka Jean Baptiste avuga ko mbere bari babayeho nabi cyane ariko kuva bagobokwa n’iyi koperative ya Coopthe Mulindi bafite ubworozi bw’ingurube ndetse benshi muri bo ubu buri munyamuryango afite itungo yorowe iwe.

 

Nyuma y’igihe kinini mu buzima bubi Coopthe Mulinde yarabagobotse2

Bafite ubworozi bw’ingurube

Si aba banyamuryango bo muri cooperative Turebe Imbere gusa batewe inkunga na Coopthe Mulindi kuko yafashije n’abana b’abakobwa bari baracikirije amashuri yabo yisumbuye ibabumbira hamwe muri koperative Birashoboka ibigisha kuboha imipira.

Bankundiye Yvonne avuga ko ubu buri munyamuryango abasha kubona icyo ashaka ndetse bafite imitungo yabo bwite basanga Coopthe Mulindi yarabafashije kugera kuri byinshi.

Nyuma y’ubuzima bugoranye bari barimo bose bemeza ko inkunga batewe yabafashije kwivana mu bukene.

Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi nabwo burashimira iyi cooperative ku bw’ukuntu ikomeje kubafasha kuvana abaturage mu bukene, bukaba buyifata nk’umufatanyabikorwa ukomeye nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kagenzi Stanislas.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Copthe Mulindi Ngendabanga Jerome avuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ko koperative igamije kwiteza imbere igera n’aho itekereza ku batari abanyamuryango bayo.

Koperative COPTHE Mulindi yashinzwe mu mwaka wa 1962 ; ikaba igizwe n’abanyamuryango 1000 badahinduka aho umwe mu bayishinze iyo ashaje imigabane ye ayiraga umwana we.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment