Umuryango VSO wakoze isuzuma, wishimira ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2013

Umuryango w’Ubukorerabushake Mpuzamahanga (VSO) urishimira ibikorwa by’ibanze byo gufasha abaturage kugera ku iterambnere ridaheza byabashije kugerwaho mu karere ka Nyamasheke mu gihe cy’umwaka ushize wa 2013.

Ibi byatangajwe na Kayitasirwa Emilienne ushizwe Umushinga w’Iterambere Ridaheza muri VSO nyuma y’inama yo kwisuzuma (auto-evaluation) yabereye mu karere ka Nyamasheke ku wa Gatatu, tariki ya 29/01/2014 hagati ya VSO, akarere ndetse n’abafatanyabikorwa.

Kayitasirwa avuga ko muri iyi nama basuzumaga uko umwaka wa mbere w’uyu mushinga wagenze, bityo hakarebwa ibyagezweho ndetse n’ibitaragezweho kugira ngo bamenye aho bashyira imbaraga nyinshi kurushaho.

Kayitasirwa atangaza ko mu byo bari biyemeje kugeraho mu mwaka utambutse, byabashije kugerwaho ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% kandi byose bikaba byarashingiye ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa ba VSO muri uyu mushinga barimo Umuryango Mpuzamahanga Handicap International, Strive Foundation Rwanda ndetse n’akarere ka Nyamasheke ari na ko gafite abaturage b’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ugamije kudaheza mu iterambere.

Uyu mushinga w’Iterambere Ridaheza (Développement Local Inclusif/DLI) ahanini ugamije gufasha ibyiciro by’abatishoboye kugira uruhare mu gufata ibyemezo by’ibibakorerwa kandi bakagaragaza ibitekerezo byabo mu nzira y’ibyo babona byabafasha gutera imbere, bityo bakabasha gutera imbere nk’abandi bose.

Kugira ngo uyu mushinga ugamije kudaheza ushyirwe mu bikorwa bikaba bisaba ubufatanye n’uruhare ndasimburwa rw’inzego eshatu zirimo ubuyobozi, abatanga serivise ndetse n’abatishoboye ubwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jovith wari uhagarariye akarere ka Nyamasheke, na we yashimiye ibyakozwe na VSO muri uyu mwaka ushize wa 2013 kandi  ashima ubufatanye bwiza igaragaza hagati y’akarere hagamijwe guteza imbere abaturage bako bikigaragara ko bakirangwa no kutishobora.

Mu mwaka ushize wa 2013, VSO yabanje guhugura abantu bo mu nzego zinyuranye zikorera mu karere ka Nyamasheke ku bijyanye n’iterambere ridaheza ndetse hakozwe ubushakashatsi bwo kugaragaza abatishoboye (vulnérables) bo mu mirenge 15 yose igize aka karere ku buryo ngo ikigiye gukurikiraho ari ugushingira ku mibare yagaragajwe, hagakorwa igenamigambi rifatika rishingiye ku kutishobora kw’abo baturage.

Umuryango VSO utanga ubutumwa bw’uko abatishoboye bakwiriye gutinyuka kugira ngo bagire uruhare mu kumenyekanisha ibitekerezo by’ibyo bakeneye no mu ifatwa ry’ibyemezo, bityo ngo bakabasha kwivana mu bwingunge bubaheza mu bukene aho bahora bigunze kandi bakumva ko bacishijwe bugufi.

Muri uyu mushinga w’iterambere ridaheza ufite igihe cy’imyaka itatu izongerwa, hazibandwa ku bikorwa by’iterambere ridaheza mu mibereho myiza (rusange) y’abaturage ndetse n’ibikorwa by’uburezi budaheza kuri bose.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment