Bimaze kuba umuco mu Karere ka Ngororero ko mu mpera z’umwaka abafatanyabikorwa b’Akarere bahura bagasubiza maso inyuma bakishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere. tariki 29/12/2013,  abayoboke b’amadini n’amatorero yose bahuriye mu murenge wa Sovu ahabaye igiterane cyo gushimira Imana.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abari bitabiriye igiterane, bwana Jabo Jean Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yavuze ko Akarere ka Ngororero ariko konyine gafite umugenzo mwiza wo guhuza buri mwaka abayoboke b’amadini n’amatorero mu rwego rwo kurebera hamwe aho ubufatanye mw’iterambere bugeze, muri iyo ntara.

 Abafatanyabikorwa bose bahawe seritifika z’ishimwe. Uretese abayobozi b’amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, intara n’akarere ubwako nabo babonye seritifika.

Muri icyo giterane umwe mu bafatanyabikorwa w’Akarere ka Ngororero umuryango ACD watanze inka 22 zashyikirijwe abatishoboye mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza no kubafasha mu iterambere.

m_Bashimiye Imana  ibyiza bagezeho muri 2013

Inka 24 zahawe abatishoboye

 mu karere ka Ngororero, amadini ashimirwa gutanga umusanzu ugaragara mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gusana imitima y’abafite intimba. Agira uruhare runini mu kurwanya ubujiji yigisha gusoma, kwandika no kubara; gufasha abatishoboye kubaho neza no gutura heza; kubungabunga ubuzima no kuzamura ubukungu bwabo.

m_Bashimiye Imana  ibyiza bagezeho muri 20131

General Mubaraka ashyikiriza abaturage impanuro

Uretse abayobozi b’amadini, amatorero n’abayoboke bayo uyu muhango witabiriwe  n’intumwa ya rubanda Bamporiki Edouard watanze ikiganiro kirambuye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, umuyobozi w’ingabo mu Ntara General Mubaraka Muganga, uw’inkeragutabara General Eric  Murokore, umuyobozi wa Police mu Ntara RPC Gumira n’ abayobozi b’Akarere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment