Abanyeshuri 262 bo mu miryango ikennye bahawe ibikoresho by’ishuri n’umushinga FXB

Abanyeshuri 262 bo mu mashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye bahawe ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubafasha mu kwiga no kugabanya umubare w’abanyeshuri bata amashuri kubera kubura ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho.

Aba banyeshuri bose batoranijwe mu miryango itishoboye 80 yo mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma ngo bahabwe ubufasha n’uyu mushinga mu kubona ibikoresho n’ubwunganizi  mu kubona amafaranga y’ishuri.

Nkuko byasobanuwe n’umukozi w’uyu mushinga, Uwimana Marceline,yavuze ko abatoranijwe mu guhabwa ubu bufasha hashingiwe kumiryango ikennye kandi ifite abana benshi ndetse n’imiryango ikennye yagizweho ingaruka n’icyorezo cya SIDA.

Uwimana yasabye aba banyeshuri kwiga bashyizeho umwete kugirango batsinde neza kuko ngo abazagaragaraho imyitwarire mibi batazakomeza gufashwa.

Yagize ati ”Mugende mwige neza kandi mugire imyitwarire myiza ku ishuri kuko ariyo ituma mutsinda. muzirinde uburara no kunywa ibiyobyabwenge bityo muzazane amanota meza. Uzagaragaraho imyitwarire mibi ntazakomeza gufashwa.”

Umwe muri aba banyeshuri bahawe ibi bikoresho yashimiye cyane uyu mushinga ku nkunga ubahaye maze avuga ko bajyaga bahura n’imbogamizi  zo kubona ibikoresho rimwe na rimwe ngo bakajyana bike bigatuma batiga neza.

Yagize ati ”Turashima cyane uyu mushinga ufite ubushake mu gufasha abana mu myigire. kwiga niwo murage urambye waha umuntu. Tugiye kwiga neza kandi tuzazana amanota meza mu myitwarire no mu mumasomo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue,mu ijambo rye yashimye uburyo igikorwa cyo gutoranya aba bana cyagenze neza nta maranga mutima, anasaba abo bana kubyaza umusaruro ibyo bikoresho bahawe  biga bashyizeho umwete.

Ibikoresho aba bana bahawe bigizwe n’amakayi manini n’amato, amakaramu, boite mathematical ,inkweto, igikapu, n’ibindi.

Umuryango F.X.B washinzwe n’umunyamerika ukaba uharanira kurengera umwana cyane cyane abana bo mu miryango ikennye ikabafasha kwiteza imbere no kwiga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment