Urubyiruko rwo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara ubwo rworozwaga amatungo magufi na paruwasi ya Save rwasabwe kugira umuco wo kurangwa n’indangagaciro zo gukunda umurimo, ntiruhore rwicaye ruteze amaboko, ari nabyo bikunze kuvamo urugomo n’ubujura.

 m_Urubyiruko rwa Save rurasabwa kugira indagaciro yo gukunga umurimo

Rumwe mu rubyiruko rwo muri uyu murenge wa Save ruvuga ko kuba hari bagenzi babo   birirwa bicaye bikurura urugomo rwa hato na hato n’ubusambo bwitwikira ijoro.

Kamana Eugene umwe muri bo ati”Nyine hari abo usanga birirwa bicaye cyangwa bakirirwa bizererera ntacyo bakora kandi bari bukenere kurya, nyuma rero bakitwikira amajoro bakajya kwiba“

Benshi muri Save, batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi, ariko urubyiruko rwo ngo rusa n’urutabikozwa, ariho ngo nyine hakunze kuva ubwo bujura buyogoza abaturage.

Minani Jean Claude ati”Nk’aho bakagombye gukora ugasanga ntibakoze, imirima ntibayibyaze umusaruro bakanga gukora ku isuka nyuma wakumva ngo bafashe umujura warembeje abaturage wajya kureba ugasanga ni umwe mu rubyiruko nka twe“

Mu rwego rwo guca ibi byose no guhamagarira urubyiruko gukunda umurimo, padiri     Gilbert KWITONDA, ushinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko muri paroisse ya Save, ahamagarira urwo rubyiruko kurangwa n’indangagaciro harimo no gukunda umurimo kandi bagaca n’umuco wo gusabiriza, ndetse bakimika kwiyubaha muri bo.

Ati”Kera abakurambere bacu bari bafite indangagaciro nziza urubyiruko rwagakwiye gukurikiza, bakundaga gukora, ugasanga barahinga amasambu yabo bakayabyaza umusaruro bagatunga ingo zabo kandi bakanagira ubupfura bakiyubaha“

Mu rwego rwo guca uyu muco w’ubunebwe, paroisse ya Save yoroje uru rubyiruko amatungo magufi agizwe n’ingurube mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Paroise ya Save, ikaba yarashinzwe tariki 8 Gashyantare 1900, ishinzwe n’abamisiyoneri b’abera, ari nayo ya mbere yari sihinzwe mu Rwanda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment