m_Biteguye gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ibiyobyabwenge

Umukiza Roger uhagarariye gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu Karere ka Gatsibo

Mu gihe kuri uyu wa 12 Mutarama, 2014 mu karere ka Gatsibo hasozwaga icyumweru cyaranzwe n’ibikorwa birimo ibyo kurwanya ibiyobyabwenge, abahatuye batangaza ko biteguye gukorana n’inzego z’umutekano bakarandura ibiyobyabwenge kugeza ubu biza imbere mu bihungabanya umutekano.

Muri iki gikorwa ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zo masashe, kanyanga, urumogi n’imbuto zarwo bibarirwa agaciro ka milioni 2 ni byo byamenewe mu ruhame mu kagari ka Matunguru umurenge wa Rugarama.

Muri uyu muhango, abaturage bagaragaje ko badashyigikiye ibi biyobyabwenge, bakaba biteguye gukorana n’inzego z’umutekano mu kubirwanya.

Bamwe mu rubyiruko bamaze gutera intambwe yo kureka ibiyobyangwenge, batanze ubuhamya bavuga ko babonye umwanya wo gutekereza ku cyabateza imbere aho kwishora muri iyi ngeso. Ntwari Patrick ni umwe muri abo yatangaje ko nyuma yo kureka ibiyobyabwenge yasubiye mu ishuri none akaba ubu abasha gukora akiteza imbere.

m_Biteguye gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ibiyobyabwenge1

Ntwari Patrick umwe mu baretse kunywa ibiyobyabwenjye ubu akaba yiteza imbere

Inzego z’umutekano zashimye uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibi biyobyabwenge, hashingiwe ku kuba ibyamenwe byarafashwe ku bw’amakuru batanze. Imwe mu nzira zatoranyijwe mu kurwanya iki cyorezo ni gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, kugeza ubu imaze kugaragaza umusaruro mu ri aka karere ka Gatsibo.

Mukiza Roger uhagarariye iyi gaunda y’ijisho ry’umuturanyi mu Karere ka Gatsibo, avuga ko bamwe mu baretse ibiyobyabwenge ubu bamaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere. Ati:”Ubu icyo twifuza ni ko amatsinda abarirwa muri 12 y’abamaze kuva mu biyobyabwenge yakwegerwa agafashwa mu bikorwa by’iterambere kuko byabarinda kongera gusubira mu byo bavuyemo”.

Iki gikorwa cyateguwe n’akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa AJPRODHO JIJUKIRWA.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment