ASEF yahaye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri 65  batishoboye bagiye mu wa 6 ngo bazige neza

Abanyeshuri bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha ku ishuri.

Mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira umwaka w’amashuri wa 2014, Umushinga ASEF ufasha abanyeshuri 65 batishoboye  watanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri bagiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kugira ngo bazige neza batsinde.

Abanyeshuri 65 bafashwa n’uyu mushinga mu Karere ka Gakenke ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri n’ibikoresho,  bahawe ibikoresho by’ishuri bigizwe n’amakayi, amakaramu n’igikapu  n’ibikoresho by’isuku muri byo twavuga nk’imiti y’amenyo, amasabune yo kumesa no gukaraba, isume n’ibindi.

Nyuma yo gushyikirizwa ibyo bikoresho bemeza ko ibyo bahawe bihagije batangaza ko kuva batangira gufashwa n’uyu mushinga, imyigire yabo yahindutse ku buryo bugaragara biga neza kandi bagatsinda.

Bongeraho ko kuba bafite ibikoresho byose nkenerwa n’amafaranga y’ishuri, ntacyababuza kwigana umuhate kugira ngo bazatsinde ikizamini gisoza amashuri yisumbuye babashe kubona bourse.

Abana b’abakobwa batabona ibikoresho by’ishuri ngo bishobora kubashora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi, bavuga ko  ababyeyi bagomba kwitwararika bakabohereza ku ishuri babifite .

Umuhuzabikorwa wa ASEF yavuze ko bazatanga ibikoresho bifite ka miliyoni 13.5 mu turere twa Gakenke, Rulindo, Musanze na Nyabihu muri izi ntangiriro z’igihembwe cy’amashuri.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment