m_800px-MusanzeDist

Bamwe mu bayobora imiryango itari iya leta ONG, ikorera mu ntara y’Amajyaruguru barasaba ko inzego z’ibanze zasobanurirwa itegeko riyigenga kugirango babashe gukorana neza dore ko byose birebana n’imikorere n’imikoranire y’izi nzego bikubiye muri iri tegeko.

Ibi bikaba ari ibyavuzwe kuri uyu wa mbere tariki 30/12/2013 mu gikorwa cyo gusobanurira inzego zitandukanye zirebwa naryo ibikubiye muri iri tegeko rigiye kumara imyaka ibiri rikurikizwa, kuko ryashyizweho umukono mu ntagiriro za 2012.

Bamwe mu bakuriye iyi miryango, bavuga ko hari bimwe mu bikorwa bigaragaza ko ubumenyi bukiri bucye kuri iri tegeko, bityo ubukangurambaga kuri iri tegeko rigena imikorere n’imikoranire  y’iyi miryango n’izindi nzigo bishyirwa mu bikorwa.

Naftar Ahishakiye, umunyamabanga nyubahirizategeko w’umuryango Ibuka, avuga ko imwe mu miryango itari iya leta, nayo itazi zimwe mu ngingo nyamukuru zikubiye muri iri tegeko kugirango babashe kuryubaha no kuryubahiriza.

Ati: “Nk’inkunga ihabwa iyi miryango igomba kuba ifite aho ituruka hazwi. Ugasanga umuryango ukoresha amafaranga nyuma ukazasanga uyakura ku mitwe y’iterabwoba. Iyi nkunga ntabwo ikwiye gukoreshwa”.

Safari Nyirantezimana umwe mu bakuriye imiryango itari iya leta ikorera mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko iri tegeko rikwiye gusobanuka, kugirango bimwe mu biba bikubiye mu mihigo bagirana n’akarere biba bidahabanya n’itegeko bityo babashe kuyesa byoroshye.

Ati: “Iyo tutubahirije imihigo twasinyanye n’akarere, n’akarere kaza ku mwanya wa nyuma”.

Itegeko numero No 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012, rifite ingingo zitandukanye, nk’ivuga ko imiryango itari iya Leta idatera inkunga ibikorwa bya politiki.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment