m_Abadivantisiti bo Mu Burasirazuba barashimirwa umurava n’ubwitange bakorana umuganda wabo usoza ukwezi

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John arashima umurava n’ubwitange Abadivantisiti bakorana umuganda usoza ukwezi. N’ubwo umuganda wa bo bawukora ari bonyine ngo bawukorana ubwitange kandi icyo bakoze kikagaragarira buri wese, nk’uko uyu muyobozi yabivuze tariki 26/01/2014, ubwo Abadivantisiti bakoraga umuganda usoza ukwezi ubusanzwe bo bakora ku cyumweru ku bw’impamvu z’imyemerere ya bo.

 m_Abadivantisiti bo Mu Burasirazuba barashimirwa umurava n’ubwitange bakorana umuganda wabo usoza ukwezi1

Yagize ati “Umuganda ukorwa n’Abadivantisiti ni umuganda ushimishije kuko bawukora bibwirije kandi bakagera ku ntego. Ubwabo bizanira ibikoresho bakazana n’imodoka ya bo bakayikoresha mu muganda, bagakora nta muyobozi ubahagaze hejuru, kandi umuganda wabo iteka iyo bawukoze ugera ku ntego”

Mu ntara y’Uburasirazuba Abadiventisiti bakoze umuganda mu turere twose bitewe n’aho inzego z’ubuyobozi zagiye zibereka hakenewe umuganda. Mu turere twa Gatsibo na Kayonza batunganyije imihanda, ab’i Rwamagana bo bakora amasuku ku nzu ya Mwarimu iri mu Kigabiro banatanzeho umuganda wo kuyubaka.

Uretse ibyo bikorwa Abadivantisiti bo mu Burasirazuba ngo bagenda bakora ibikorwa bitandukanye kandi by’agaciro mu muganda, birimo kubakira abatishoboye, hakaba hari n’ikiraro bujuje mu murenge wa Mimuri wo mu karere ka Nyagatare bagiye bubaka mu muganda usoza ukwezi.

Aha ni ho umuyobozi w’akarere ka Kayonza ahera avuga ko bakora umuganda utanga umusaruro ufatika kuko iyo bawukoze bose bigaragara ko bakoze, bitandukanye na bamwe mu baturage bitabira umuganda bagiye guhagarara aho wabereye gusa kandi ntihagire ikintu na kimwe bakora.

Abayoboke b’iri torero bavuga ko bakora uwo muganda nta gahota bashyizweho kuko na bo bazi ko ari uburyo bwo kubaka igihugu, nk’uko Ingabire Marry, umwe mu bakoreye umuganda i Kayonza yabidutangarije.

Hari abantu bakunze kuvuga ko Abadivantisiti badakora umuganda ufatika bitewe n’uko bawukora bonyine, ndetse nta n’abayobozi bari kumwe bakurikirana imigendekere ya wo. Pastor Ngamije Dan uyobora itorero ry’Abadivantisti mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko abatekereza gutyo bibeshya kuko abayoboke b’iryo torero bakora umuganda buri gihe, ahubwo ngo icyaburaga ni uko hatatangwaga amakuru y’ibyo bakoze mu muganda.

Pastor Ngamije asaba abayoboke b’itorere ry’Abadivantisiti gushishikarira gukora umuganda usoza ukwezi kuko ufite akamaro kanini mu mizamukire y’igihugu, ariko by’umwihariko bakabikora banashimira leta kuba yarabashije kubumva mu myemerere ya bo ikabashyiriraho umunsi wihariye wo gukora umuganda ku buryo butababangamiye.

Uyu mupasitoro anavuga ko igihe cyose leta izakenera Abadivantisiti mu bikorwa ibyo ari byo byose biteza imbere igihugu bazatanga umusanzu wa bo igihe bitabangamiye imyemerere ya bo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment