Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) ubinyujije mu mushinga wa PROFADEL ( Programme de francophonie d’appui au développement local ) ukorera mu turere twa Nyanza, Rutsiro na Ngororero urasaba abafashamyumvire baho kurandura ubukene bashakira abaturage imishinga ihamye yo kubateza imbere.

 m_PROFADE  OIF  irasaba abafashamyumvire mu turere ikoreramo kuharandura ubukene

Ibi abakozi b’uyu muryango babibasabye nyuma y’amahugurwa wabateguriye yaberaga mu karere ka Nyanza kuva tariki 19 kugeza 21/12/2013 mu rwego rwo kubakangurira gutegura imishinga yafasha abaturage bo mu turere twa Nyanza, Rutsiro na Ngororero kwivana mu bukene.

m_PROFADE  OIF  irasaba abafashamyumvire mu turere ikoreramo kuharandura ubukene2

Amahugurwa yarangiye bafite akanyamuneza ko kujya gukorera abaturage

Murangwa Emmanuel watanze amahugurwa kuri abo bafashamyumvire avuga ko imishinga myinshi ipfira mu mitegurire yayo ngo kuko iyo itizwe neza itabasha no kugera ku ntego yari yiyemeje.

Yagize ati: “Umushinga PROFADEL mu turere ukoreramo uhafite ibikorwa byinshi by’iterambere akenshi bishingiye ku buhinzi nicyo gituma mu gihe hari umusaruro ugenda uboneka abaturage bagomba kwigishwa kuwucunga neza kuko bitabaye ibyo ubukene bwazababaho akarande”

Mu gihe cy’iminsi itatu ayo mahugurwa yamaze ahanini yibanze kugusobanurira abayobozi bo muri utwo turere bafite aho bahuriye n’iterambere ry’abaturage gukoresha amahirwe aboneka aho batuye mu kurwanya ubukene bahashya inzara nk’uko Murangwa Emmanuel yakomeje abivuga ko ariyo ntego nkuru bari bagamije.

Yibukije abo bafashamyumvire ko bagomba gutoza abaturage gufata neza imishinga bahawe nk’iyabo bakayirinda igihombo ndetse no kuba yasenyuka imburagihe itaragera ku ntego yayo yo kurwanya ubukene.

Ati: “ Abaturage iyo bamaze kumva ko ibintu ari ibyabo babifata neza bakabibyuza umusaruro bagamije kuva aho bari bakagera ku yindi ntera ishimishije yo kwibeshaho nta nkunga y’amahanga bategereje”

Hatangimbabazi Vincent umwe mu bafashamyuvire bahuguwe akaba ari uwo mu karere ka Ngororero yavuze ko akurikije uko yaje muri ayo mahugurwa ameze ndetse n’uko asubiyeyo bitandukanye. Yagize ati: “ Naje mfite ubumenyi buke mu bijyanye n’imicungire y’imishinga abaturage baba bahawe n’abafatanyabikorwa ariko ubu namenye ikijya imbere kurusha ibindi”

Uyu mufashamyumvire waturutse mu karere ka Ngororero kimwe na bagenzi be baturutse mu tundi turere umushinga PROFADEL ukoreramo bakomeje bemeza ko ayo mahugurwa yabagiriye akamaro kanini cyane mu birebana n’uko imishinga itegurwa ndetse n’uko ishyirwa mu bikorwa.

Ubufatanye buri hagati y’umushinga wa PROFADEL n’uturere twa Nyanza, Rutsiro na Ngororero bwatangiye kuva mu mwaka w’2012 ubu abaturage ngo bamaze kwigeza ku mishinga irambye irimo ahanini iy’ubuhinzi nk’uko abafashamyumvire baho babivuga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment