Nyamasheke: Urubyiruko rwasabwe kuzamura imyumvire ku bukorerabushakeUrubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rwibumbiye mu mahuriro (Clubs) ateza imbere ubukorerabushake, rurasabwa gushyigikira ibikorwa by’ubwitange kandi muri byose bagaharanira Ubunyarwanda kuko ari bwo butuma ibyo bakoze mu bwitange bwabo babirinda bikaramba.

Ibi byasabwe n’Umuhuzabikorwa w’Umushinga “Joint Program” ukorera muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT), Gatete Desiré, ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23/12/2013 yaganiraga n’uru rubyiruko mu mahugurwa ruteraniyemo y’iminsi ibiri, hagamijwe kubaha ubumenyi buhagije ku bukorerabushake n’agaciro kabwo.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa 23/12/2013, yahuje abajene bagera kuri 40 basanzwe bakorana n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke, by’umwihariko aba bakaba bariyemeje kujya bakora ibikorwa by’ubukorerabushake bigira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage b’akarere ka Nyamasheke ndetse n’urubyiruko by’umwihariko.

Bwana Gatete Desiré yashimiye uru rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke ku bikorwa by’ubwitange bakora ariko kandi asaba aba bakorerabushake kurushaho kubukora bagira uruhare mu guhindura imyumvire y’urundi rubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo buri wese abone ko ibikorwa byubakwa ari ibye, banirinda ko hazagira abantu babisenya.

Uru rubyiruko rukaba rwasabwe kuba Intumwa zo gutanga ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro ndetse n’uburenganzira bwa muntu kandi byose bigakorwa mu bwitange n’ubukorerabushake.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier yatubwiye ko urubyiruko rwo kuri iki kigo rusanzwe rukora ibikorwa by’ubwitange ariko bakaba batari bazi ibyo ari byo, bityo ngo aya mahugurwa akaba abaha ubumenyi buhagije kandi bakazamura imyumvire ku gaciro k’ibikorwa bakora, bityo bakajya babikora ariko babisobanukiwe.

Nyamasheke: Urubyiruko rwasabwe kuzamura imyumvire ku bukorerabushakeBamwe mu rubyiruko ruhabwa aya mahugurwa batubwiye ko basanze ubukorerabushake ari ikintu cyiza cyubaka igihugu, bityo ngo amahugurwa barimo akaba azabongerera ubumenyi no gukora neza kurushaho kandi bakaba bazabishishikariza urundi rubyiruko bazi neza icyo bisobanuye.

Mu masomo y’ubukorerabushake ashingiye ku gushyigikira Ubunyarwanda muri bo, uru rubyiruko rurasobanurirwa isano y’urubyiruko n’ubukorerabushake, uburere mboneragihugu, uburenganzira bwa muntu, uburinganire, ibidukikije ndetse n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Urubyiruko rwibumbiye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke rusanzwe rukora ibikorwa bitandukanye by’ubwitange birimo kubakira amazu abatishoboye, gukora imihanda y’imigenderano, kuremerana hagati yabo ndetse rukaba rwaratangiye no guhingirana hagamijwe gufasha abatishoboye muri bo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment