Urubyiruko rw’Abadiventisiti rurasabwa kubaka Ubunyarwanda nyabwo

Urubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwo mu karere ka Nyamasheke rurasabwa kubaka Ubunyarwanda nyabwo rushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi rugaharanira ibikorwa by’iterambere.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16/12/2013 yaganiraga n’Urubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ruzwi ku izina rya “JA” (Jeunesse Adventiste) rutenaniye mu ngando y’icyumweru muri aka karere.

Iyi ngando ihuje Aba-JA bagera ku 107 baturuka mu Ntara z’Ivugabutumwa 5 zo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu karere ka Nyamasheke hagamijwe guhabwa inyigisho z’iyobokamana ndetse n’inyigisho zijyanye n’ubuzima rusange n’iterambere ry’abantu.

Urubyiruko rw’Abadiventisiti rurasabwa kubaka Ubunyarwanda nyabwo2

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wahaye uru rubyiruko ikiganiro ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni, yagarutse ku ivangura rikomeye ryabibwe mu Banyarwanda rikaza no kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi agaragaza ko habayeho urugamba rwo guhagarika jenoside n’ivangura, ku buryo Abanyarwanda bose bakwiriye guharanira ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye bimakaza ubunyarwanda kuruta kwibonamo amoko.

Habyarimana agaragaza ko mu rugendo (rubi) rw’ivanguramoko u Rwanda rwanyuzemo, harimo n’uruhare rw’abanyamadini, bityo ngo mu nzira y’ubwiyunge bwuzuye bushingiye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakaba bakwiriye kuyigira iyabo kandi bakayishishikariza bagenzi babo n’abandi baturage muri rusange. Kugira ngo bigerweho, ngo bikaba bisaba ko bahuza inyigisho z’iyobokamana n’iz’ubuzima busanzwe burimo iterambere ndetse n’iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeze gushimangirwa.

Pastor Ndagijimana Daniel uyobora Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri zone  y’akarere ka Nyamasheke avuga ko icyo bimakaza mu Itorero ry’Abadiventisiti kandi bakaba bagisaba uru rubyiruko ari ukubana neza birinda ivanguramoko ahubwo bakareba ibibahuza bakaba ari byo bashyira imbere kandi bagaharanira gufatanya muri gahunda zibateza imbere bunganirana, maze bakabana neza nk’uko bifuza kuzabana mu ijuru baharanira.

Urubyiruko rw’Abadiventisiti ruteraniye muri iyi ngando na rwo rwafashe akanya rugaragaza ko rushyigikiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko n’ubusanzwe ngo ihuza neza n’inyigisho bakura muri Bibiliya zibasaba “kuba umwe”, bityo ngo bakaba bagomba kuyimakaza kandi bakayikangurira n’abaturanyi babo hirya no hino mu midugudu baturukamo.

Uru rubyiruko kandi rugaragaza ko muri iyi ngando rwungukiramo byinshi, by’umwihariko inyigisho zibafasha kwiteza imbere kandi byose ngo bakaba babigeraho bashingiye ku bufatanye.

Icyiciro cy’Urubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi  (JA) kigira intego yo gukorera Imana ndetse n’Igihugu (Aux services de Dieu et aux services du Pays) kandi byose ngo bakabikora ku bushobozi bahabwa na Yesu Kristo.

Iyi ngando yatangiye tariki ya 15 ikazasozwa ku ya 21/12/2013 ifite insanganyamatsiko igira iti “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa”.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment