Guha agaciro umuturage n’igihugu ngo ni wo musingi w’iterambere ridaheza

Guha agaciro umuturage n’igihugu ngo ni wo musingi w’iterambere ridaheza2

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke bakora, abandi bakabigana barasabwa guha agaciro umuturage n’igihugu cyabo batanga serivise nziza kuko ari wo musingi w’iterambere ridaheza.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5/12/2013 yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’umunsi umwe ku bagize Inama Njyanama z’imirenge 8 n’ab’utugari tuyigize ajyanye n’iterambere ridaheza rigomba kugera ku baturage bose b’aka karere ka Nyamasheke.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake, VSO (Voluntary Services Overseas) ubinyujije mu mushinga “Iterambere Ridaheza” wa Handicap International, yahuje abantu 225 bo mu mirenge 8 yo mu karere ka Nyamasheke akaba yabakanguriraga kumenya neza ubuyobozi budaheza icyo ari cyo, kumenya abaturage batishoboye no kumenya ibyo bakeneye kugira ngo babakorere ubuvugizi mu buyobozi babahagarariyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yasabye aba baturage bahagarariye abandi kurangwa n’umuco wo gukunda abaturage bakorera kuko ari byo bigaragaza gukunda igihugu kandi bakarangwa no gutanga serivise nziza.

Bahizi yasabye ko ko abaturage bakwiriye kumva ko iterambere ari iryabo kandi ko na bo basabwa kurigiramo uruhare, birinda kurihunga mu gihe ribegereye. Yagize ati “Niba tuvuga iterambere, buri wese akwiriye kuryibonamo kandi akarigiramo uruhare.”

Kayitasirwa Emilienne, Umukozi wa VSO wahuguye aba bayobozi agaragaza ko mu iterambere ridaheza, bisaba ko abantu bose bazamuka nta wusigaye inyuma.

Yifashishije igishushanyo cya Mpandeshatu kigaragaza ubuyobozi, umuturage ndetse n’abatanga serivise, Kayitasirwa yagaragaje ko izi mpande zose zigomba gukorana nta wuhejwe kandi buri wese akagira uruhare kugira ngo iterambere rya buri wese rishoboke.

Muri aya mahugurwa yabayemo kungurana ibitekerezo, abahugurwaga bagaragaje ko n’umuturage utishoboye akwiriye kugira uruhare rukomeye kugira ngo abashe gutera imbere, bidashingiye ku buyobozi n’abatanga serivise gusa kuko aramutse yiheje cyangwa se akaba “ntibindeba”, bitashoboka.

Lieutenant Colonel Muvunyi Saidi uyobora Ingabo z’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, na we wari wifatanyije n’abaturage muri aya mahugurwa, yaberetse ko iterambere ryose rishingira ku mutekano, maze abasaba kurwanya ubukene bivuye inyuma kuko ari umwanzi ukomeye w’umutekano.

Aha, Lt. Col. Muvunyi yagaragaje ko umutekano uhera mu rugo, aho yasabye ko abaturage bagira uruhare mu kwihaza mu biribwa kandi bakarwanya ruswa n’ubuharike kugira ngo bakomeze gutekana maze babashe gutera imbere uko bikwiye.

Abaturage batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke bagaragarira mu byiciro bitandukanye nk’iby’abafite ubumuga, abasigajwe inyuma n’amateka, imfubyi n’abapfakazi, abakobwa babyariye iwabo, urubyiruko rudafite akazi ndetse n’abatindi nyakujya basanzwe.

Umuryango VSO utanga ubutumwa bw’uko abatishoboye ubwabo bakwiriye gutera intambwe bakirinda kwiheza kugira ngo bagaragare, bityo bashyirirweho n’ingamba zatuma bava mu bibazo barimo bikomereye ubuzima bwabo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment