Nubwo banduye SIDA ngo bafite icyizere cy’ubuzima bwiza kuko batewe ingabo mu bitugu

Nubwo banduye SIDA ngo bafite icyizere cy’ubuzima bwiza kuko batewe ingabo mu bitugu 2

Ababana n’ubwandu bwa SIDA bo mirenge ya Gahunga, Rugarama ndetse na Kinoni ho mu karere ka Burera, bavuga ko bamaze kwiyakira kuburyo ngo koperative yabo y’ubudozi bw’imyenda bazayikorera batiganda kugira ngo babone amafaranga ababeshaho neza.

Aba bagabo ndetse n’abagore bose hamwe bagera kuri 75 bibumbiye muri Koperative yitwa “Imbere Heza Kinoni”.

Kuri uyu wa kane tariki ya 05/12/2013 batangije iyo koperative nyuma yo guhabwa inkunga y’imashini 20 zidoda modeli z’imyenda zitandukanye. Iyo Koperative ikorera muri santere yo “Ku Rukiko” iri mu murenge wa Gahunga.

Aba baturage bavuga ko bahujwe n’umuryango SPARK Micro Grants ukorera mu karere ka Burera, kugira ngo bahuze imbara, bashake umushinga bakora ubundi uwo muryango ubatere inkunga.

Uyu muryango wabahuje nyuma yo kubasanga ku kigo nderabuzima cya Kinoni aho bafatira imiti igabanya ubukaba bwa SIDA.

Bamwe mu babana n’ubwandu bwa SIDA twaganiriye bavuga ko kuva bakwibumbira muri iyo Koperative byatumye bava mu bwigunge, barushaho kwiyakira ngo kuko mbere baburaga icyo bakora maze bigatuma bahora bigunze; nk’uko Nyirindekwe Elizafani umuyobozi wa koperative “Imbere Heza Kinoni” abihamya.

Agira ati “Ubundi twabagaho mu bwihebe, dutatanye ariko aho tubereye muri iri tsinda byatumye tugira ubusabane kandi benshi bava mu bwigunge kandi bahana n’ubuhamya bw’ukuntu babayeho bityo bakiteza imbere.”

Akomeza avuga ko biyakiriye akaba ari nayo mpamvu bihisemo kwita koperative yabo “Imbere heza” ngo kuko babonye ko ubuzima bugikomeje. Yongeraho ko koperative yabo y’ubudozi izatuma babona ikibabeshaho kuko bazajya badoda imyenda bakayigurisha bakabona amafaranga.

Indyo yuzuye

Ntawigomwa Phélomène we avuga ko iyo koperative yabo izabafasha cyane kuko izatuma babona indyo yuzuye kuko mbere baburaga amafaranga yo kugura ibiribwa bibereye abantu babana n’ubwandu bwa SIDA.

Agira ati “Mbere bamwe twari dufite akabaraga ariko tukabura umurimo wo gukora. Mu mibereho yo mu rugo tukagira imirire mibi kubera yuko nta kazi twari dufite kaduhesha ifaranga ryo kudushakira indyo yuzuye.”

“(Ubu) tuzabona indyo yuzuye, nitubona umusaruro uvuyemo, dushake amatungo cyane cyane inka kugira ngo tujye tubona amata, tunywe amata tugire ubuzima bwiza…twariyakiriye ubu turakomeye, dukora nk’abandi…”

SPARK Micro Grants, umuryango ufasha aba babana n’ubwandu bwa SIDA, utangaza ko wabahuje mu kwezi kwa Nyakanga 2013. Kuva icyo gihe abakozi b’uwo muryango barabegereye maze babigisha kwihangira imishinga yabakura mu bukene maze bahitamo umushinga w’ubudozi bw’imyenda.

Umwiza Consolée, umukozi ushinzwe ibikorwa muri SPARK Micro Grants, avuga ko abo baturage ari bo bihitiyemo uwo mushinga. Bahise babashakira aho bakorera ndetse banabagurira amamashini adoda n’abarimu babiri bazabigisha kuyadodesha.

Akomeza avuga ko abo babana n’ubwandu bwa SIDA bagiye kumara andi mezi atandatu bigishwa kudodesha izo mashini bahawe. Nyuma y’ayo mezi bamaze kubimenya ngo nibwo bazatangira gukora nyir’izina, badoda, bakorera amafaranga.

Ikindi ngo ni uko nyuma y’ayo mezi bazahita bigenga. Izo mashini bahawe zatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi 350.

Ababana n’ubwandu bwa SIDA bibumbiye muri Koperative “Imbere Heza Kinoni” basabwa kwiyakira kugira ngo bakore biteze imbere banateza imbere koperative yabo bityo igere ku rwego rwo hejuru. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga bakoreramo nabwo bubizeza ubufatanye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment