Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2013, mu kigo cyita ku bana n’urubyiruko bafite ubumuga butandukanye cyitwa “INEZA Kabaya” kibarizwa mu murenge wa Kabaya, akarere ka Ngororero, hasojwe amahugurwa kuri urwo rubyiruko aho bamaze amezi 6 bahabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubudozi ndetse no kuboha imipira.

Aya mahugurwa bakaba barayahawe ku bufatanye bwa INEZA Kabaya n’intara ya RHENANIE PALATINAT yo mugihugu cy’Ubudage idahwema gutera inkunga iki kigo. Mu banyeshuri 30 bahawe amahugurwa, 22 nibo bahawe certificats kuko babashije gutsinda neza, naho abandi 8 bakaba bazakomeza kwiga no kunonosora ibyo bataramenya.

abahagarariye umubano w'u Rwanda na Rhenanie Palatinat nibo batanze certificats

abahagarariye umubano w’u Rwanda na Rhenanie Palatinat nibo batanze certificats

 

Umuyobozi wa INEZA Kabaya Makuta Antoinette yagaragaje imbogamizi bahuye nazo muri icyo gikorwa cyo kwigisha harimo cyane cyane ko babanje kubura abarimu babifitiye ubushobozi, dore ko abafite amahugurwa kukwigisha abafite ubumuga ari mbarwa.

Uhagarariye abahuguwe NYIRABASHYITSI Jeanette yashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwabafashije kubaha ayo mahugurwa ku buntu anagaragaza ko bagikeneye gukomeza kwihugura mu bindi byinshi kandi ko bakeneye ubufasha byibura ko buri muntu yagira imashini ye bityo bakabasha gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse no kwiteza imbere.

Aba ni bamwe mubahawe certificats

Aba ni bamwe mubahawe certificats

 

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri RHENANIE Madamu Charlotte yababwiye ko abafata nk’incuti ko igihe cyose bazabakeneraho ubufasha n’inama zitandukanye batazabatererana. Uwari ahagarariye akarere muri uwo muhango Madamu NYIRAHABIMANA Julienne umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango yashimiye abana babashije gukurikira amasomo yabo neza anabashishikariza ko bakomeza kwigirira icyizere kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bize bakareka ingeso mbi yo gusabiriza anabizeza ko akarere kazakomeza kubaba hafi.

Intara ya Rhenanie Palatinat isanzwe ifasha ikigo Ineza Kabaya mu kubona ibikoresho, ndetse no kubona abarezi bigisha abana bagana icyo kigo.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment