PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy), ni umushinga ugamije gukora ubuvugizi no gutanga amakuru ku bitekerezo n’ibibazo by’abaturage kuri politiki za Leta, wahuje ubuyobozi bw’akarere, abafatanyabikorwa n’abakozi bako ndetse n’abaturage mu gushaka umuti w’ibibazo bigaragara mu gutanga no guhabwa serivisi zitandukanye.

Uyu mushinga ukaba warakoze isuzuma mikorere mu gihe cy’amezi 6, ku birebana n’ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi ndetse n’amazi n’isukura, hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere ikoreshwa n’abakangura mbaga b’uwo mushinga.

Barishesha Boniface, Umukozi w’umushinga TUBIBE AMAHORO, umwe muyishyira mu bikorwa ibikorwa by’umushinga PPIMA mu karere ka Ngororero, avuga ko iryo suzuma ryakozwe mu mirenge 10 kuri 13 igize akarere ka Ngororero.

Mu midugudu 80, iryo suzuma mikorere ryakorewe mo, 37 twifuje kuvuga ku buzima, 19 tuvuga ku mazi n’isukura, 15 ku buhinzi, 5 ku burezi naho 4 tuvuga ku bikorwa remezo, hakurikijwe ibyifuzo by’abatuye iyo midugudu.

Barishesha avuga ko ikigamijwe ari uguha ijambo abatanga n’abahabwa serivisi bari kumwe n’ababafasha gushyira mu bikorwa imirimo yabo, kugira ngo barebere hamwe icyabafasha akaba ari nayo mpamvu hatumirwa mo abafatanyabikorwa bose b’akarere kugira ngo bumve ibivugwa bibareba.

 m_Umushinga PPIMA wahuje abaturage n’abayobozi mu kunoza serivisi

Ku itariki ya 17 Ukuboza 2013, haganiriwe ku birebana n’ubuzima, naho ibindi bikazaganirwaho mugihe gitaha. Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon ashima imikorere nkiyo, kuko bibereka ibyo abaturage bakeneye ndetse n’abatanga serivisi bakagaragaza imbogamizi bahura nazo.

Turahimana Ferdinand, umukozi wa JADF (Joint Action for Development Forum) mu karere ka Ngororero nawe asanga isuzuma mikorere nkiryo rikwiye kujya rikorwa kenshi kandi n’abantu benshi maze hakakirwa ibitekerezo n’ibibazo bitandukanye byaherwa ho mu kunoza imikorere n’imikoranire.

Muri iyo nama nyungurana bitekerezo, umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi Birorimana Jean Paul akaba yibukije abafatanyabikorwa b’akarere ko uburyo bwo gusuzuma iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rizajya rishingira kucyo ibikorwa byamariye abaturage. Inama nkizi zikaba zizajya zikorwa buri mwaka kandi kubikorwa bitandukanye mu rwego rwo kunoza serivisi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment