Ubuyobozu bw’umushinga HIGA UBEHO uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa na paruwasi ya ADEPR Ngororero, buvuga ko kudahana amakuru ku mikorere n’ibikorwa by’imishinga bidindiza iterambere kuko iyo umushinga uhagaze ibyakozwe bitagira gikurikirana.

Umuyobozi wa Paruwasi ya ADEPR Ngororero yemeza ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa badatanga amakuru kubyo bakora mu nzego z’ibanze kandi arizo zifasha abaturage mu kubibungabunga no gutanga raporo ku nzego zisumbuye, akanagaya iyo mwyitwarire.

Mu rwego rwo kuba intangarugero mu kugaragariza abayobozi bo kunzego z’ibanze ibikorwa by’imishinga, Higa Ubeho yakoze imurikabikorwa ry’iminsi 2 aho hatumiwe abayobozi b’imirenge n’utugari bo mu mirenge 6 uwo mushinga ukorera mo.

Umushinga Higa Ubeho usanga kudahana amakuru n’inzego z’ibanze bidindiza ibikorwa

Abayobozi b’inzego zibanze bakurikirana imurika bikorwa

Mu bikorwa by’ibanze by’uwo mushinga hari ugufasha abana b’imfubyi n’abakene aho umushinga ufasha abagera kuri 840, ndetse ukanafasha imiryango yabo. Hari ndetse no kwita kubabana n’ubwandu bwa virusi itera Sida, bigishwa guhinga no guteka neza ndetse no gukora imishinga itandukanye bibumbiye mu makoperative yo kuzigama no kugurizanya.

Niyo Gratien umukozi w’uwo mushinga mu karere ka Ngororero avuga ko hari ibikorwa byabo wasangaga abayobozi b’inzego z’ibanze batazi kandi bibafasha mu kugera kumihigo yabo, dore ko bibanda kubyahizwe n’abayobozi.

Higa Ubeho yigisha abaturage huginga Kijyambere

Higa Ubeho yigisha abaturage huginga Kijyambere

Umwe mubakurikiranye iryo murika bikorwa, Esdras Mupenzi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya nawe yemeza ko hari imishinga imwe n’imwe iza igakorana n’abaturage ariko ntibamenyeshe ubuyobozi ibikorwa byabo, kandi bifite icyo bihindura ku mibereho myiza y’abaturage, bityo agasanga umushinga Higa Ubeho utanze urugero rwiza.

Muri rusange, akarere ka Ngororero gafite abafatanyabikorwa bagera kuri 45 bazwi, ariko bikavugwa ko hari n’abazaa bagakora ibikorwa bitamara igihe kinini batabitangaje cyangwa ngo batange raporo ku buyobozi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment