Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere ka Ngororero byabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2013, mu karere ka Ngororero hatashywe icyumba kizajya gitangirwa mo kikanakira amakuru n’ubumenyi kubirebana n’ubuzima, imibereho n’ibikorwa by’abafite ubumuga.

Icyo cyumba kizanakorerwamo imirimo imwe n’imwe itanga inyungu ku rugaga rw’abafite ubumuga mu karere,icyumba cyatashywe cyubatswe ku nkunga y’umushinga VSO (Volunteer Service Overseas), usanzwe ufasha ihuriro ry’abafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye mu karere ka Ngororero.

Icyumba cyatashywe kizafasha mugutanga amakuru n’ubumenyi

Icyumba cyatashywe kizafasha mugutanga amakuru n’ubumenyi

Abayisenga Theodette, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’urwo rugaga mu karere ka Ngororero yadutangarije ko icyo cyumba cyizamara gushyirwa mo ibyangombwa byose mu myaka 2 iri imbere, bityo kikazaba igisubizo ku iterambere ryabo.

Mu gutunganya icyo cyumba kandi hazitabwa kunzego zose z’abafite ubumuga kugira ngo bazabashe kwisanga no kwibona mu bihakorerwa.

Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu akaba atangaza ko akarere ka Ngororero gakomeje kuba intangarugero mugushyira imbere ibikorwa bifasha abafite ubumuga.

Anashima kandi abafatanyabikorwa

Anashima kandi abafatanyabikorwa batandukanye nka VSO babahora hafi, anasaba abafite ubumuga gutera intambwe yo kwigira bahereye kuri dukeya bafatie. Hanatanzwe ibyemezo by’ishimwe mubabaye indashyikirwa mu kwita kubafite ubumuga no kwiteza imbere.

Uretse mu karere ka Huye hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga kuwa 3 Ukuboza uyu mwaka, akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa mbere mu tundi turere mu kwizihiza uyu munsi.


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment