m_Abana 1024 b’abakene bo mu karere ka Ngororero bafashwa n’umushinga Gimbuka

Bahabwa ibikoresho bitandukanye

Kugira ngo gahunda y’uburezi kuri bose igere no kubakene badafite amikoro, umushinga Gimbuka wiyemeje gufasha mu myigire abana bagera ku 1024 mu karere ka Ngororero, biga mubyiciro bitandukanye by’amashuri.

Abo banyeshuri bahabwa ibikoresho by’ishuri bikenewe buri gihembwe bitewe n’icyiciro biga mo, ndetse bakanahabwa amafaranga y’ishuri asabwa ku munyeshuri, hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe babarizwa mo.

Ibyiciro uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas ya diyosezi gaturika ya Nyundo ku nkunga ya USAID, mu mushinga wiswe “Gimbuka” ufasha abana biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

m_Abana 1024 b’abakene bo mu karere ka Ngororero bafashwa n’umushinga Gimbuka 2

Niyodusaba Casimil, umukozi w’umushinga Gimbuka mu karere ka Ngororero avuga ko abafashwa batoranywa hagendewe kumabwiriza ya minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’umugore (MIGEPROF), ndetse n’abakozi b’umushinga bakajya kwishakira amakuru mu miryango y’abo bana kuburyo nta marangamutima ashobora kugaragara mo nkuko byagiye bivugwa mu gushyira abaturage mubyiciro bihabwa inkunga.

Uretse kubafasha, casimil avuga ko banakurikirana imyigire yabo mu gihe cy’amasomo no gukurikirana imyitwarire yabo hanze y’amasomo, kuburyo unaniranye haba mumasomo cyangwa mu myitwarire asimbuzwa undi hakurikijwe abari ku rutonde rw’abakene.

Mu karere ka Ngororero , umushinga Gimbuka ukaba ukorera mu mirenge ya Nyange, Ndaro, Muhororo, Kageyo, kavumu, Hindiro na Matyazo. Kugeza ubu, umubare w’abana batiga kubera ubukene cyangwa ubuzererezi mu karere kose nturamenyekana nkuko tubikesha umuyobozi w’uburezi muri ako karere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment