m_Mwana Ukundwa yakoresheje Open Day y’abana n’ababyeyi

Niyomwungeri na Nshuti, abanyamuryango ba Mwana Ukundwa, Karongi

Muri Open Day y’Ishyirahamwe Mwana Ukundwa yo mu karere ka Karongi, ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe bwagaragaje ko iyo umwana abayeho nabi mu muryango kubera ubukene bw’ababyeyi, nabyo bituma uburenganzira bwe butubahirizwa. Ni yo mpamvu mu nshingano zabo biyemeje no kurwanya ubukene mu miryango bayigezaho amatungo magufi n’ubundi bufasha kugira ngo abana babeho neza.

Iki gikorwa cyabaye kuwa kane tariki 19-12-2013, mu murenge wa Gashari akagari ka Birambo mu karere ka Karongi. Abana amagana n’amagana baherekejwe n’ababyeyi ndetse n’abayobozi, bitabiriye icyo gikorwa Mwana Ukundwa yise Open Day.

Umuyobozi wa Mwana Ukundwa mu Rwanda Byiringiro Samuel avuga ko ari igikorwa kiba kigamije kwakira abana bafasha baturutse imihanda yose, ariko hakabaho no gutanga ubutumwa bujyanye no kwamagana ihohoterwa ribakorerwa haba mu miryango yabo cyangwa se no hanze mu bundi buzima.

m_Mwana Ukundwa yakoresheje Open Day y’abana n’ababyeyi 2

Open Day ya Mwana Ukundwa yitabiriwe n’ababyeyi benshi cyane

Hatanzwe amatungo n’ibindi ku babyeyi ndetse n’abana, hagamijwe kugira ngo imiryango ifashwe gufata abana neza babona amafunguro ahagije kandi bakabasha kujya ku ishuli bakomeye. Hatanzwe ingurube 45 n’insina za kijyambere zisaga 1500 ku girango bafashe ubuyobozi guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki akarere ka Karongi  kamaze igihe karahagurukiye.

Ku kibazo cy’uko ihohoterwa ry’abana riteye, umuyobozi wa Mwana Ukundwa Byiringiro Samuel, avuga ko kugeza magingo aya, aho bakorera mu turere twa Kicukiro, Huye na Karongi, ihohoterwa rikunze kuhagaragara cyane ari ugufatwa ku ngufu no kubuzwa uburenganzira bwo kwiga cyane cyane mu bice by’icyaro.

Mu karere ka Karongi ho ikibazo cyo kubuzwa kwiga kirahiganje cyane nk’uko abana ubwabo nabo babyivugira. Niyomwungeri Jonathan avuga ko iwabo aho atuye muri Gashari akunda kubona abana batajya kwiga babungera, ariko atari bo babishaka ahubwo ngo ari ababyeyi babo batabitaho.

Mugenzi we Nshuti Aimée Marie avuga ko iwabo bamufata kimwe na basaza be, kandi nta cyo bamwima nk’umwana. Ngo niyo akoze ikosa bakamuhana ntago bihanukira, ariko ngo biramutse bibayeho yajya kubibwira Police kuko babyigishijwe.

Uwayisaba Chlotilde ashinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gashari. Avuga ko nubwo nta mibare ihamye bafite, ihohoterwa rikunze kugaragara muri uwo murenge riba rishingiye ku bibazo by’ubukungu bituma ababyeyi batohereza abana babo ku mashuli y’uburenzi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. Ababyeyi ngo baba bashaka ko abana biga ku bigo badataha kuko baba badafite ubushobozi bwo kubagaburira, ugasanga ntibishimira ko abana babo bajya mu 9years.

Muri Open Day ya Mwana Ukundwa, abana bararirimba, bakavuga imivugo ndetse bagakora n’udukino dushimishije, byose bigaragaza ibyifuzo byabo mu guharanira uburenganzira bwabo no gusaba ko abakuru babwubahiriza. Ni nayo mpamvu Open Day ya Mwana Ukundwa iba yatumuwemo n’abakuru kugira ngo bumvireho.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment