Rukomo: Imibanire myiza niyo shingiro ry’iterambere kuko ababana bafashanya mu gucunga umutungo wabonetse.

Ibi ni ibihuriweho n’abaturage bibumbiye mu ihuriro Abahizi kimwe n’umushinga USAID HIGA UBEHO. Abahuriye muri iri huriro kandi bemeza ko imibereho yabo yahindutse kuko bamenye kwizigamira no guhinga kijyambere.

USAID HIGA UBEHO ifasha imiryango itishoboye ahanini ibana na Virusi itera Sida kimwe n’impfubyi zibana. Abana bafashwa kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuli abandi bagahabwa amafaranga y’ishuli kubo bigaragara ko nta mikoro na macye bafite. Kubwimana Cesar avuga ko uretse guteza imbere iyi miryango bayikangurira kwizigamira banayifasha gukora ubuhinzi bwa kijyammbere dore ko abenshi nta butaka bugari ifite.

Ibi ngo biba bigamije kubateza imbere ari nayo mpamvu bagira na gahunda yo kuyigisha imibanire myiza mu miryango.

Iyi mibanire myiza mu muryango nk’ishingiro ry’iterambere ryawo kandi niyo yishimirwa na bamwe mu bagize ihuriro Abahizi.

Nyirakamana Domitilla wo mu murenge wa Rukomo we ashimangira ko uretse n’ibyo yamenye kwizigamira bityo ashingiye ku kuba yarabashije kwiyubakira ubwiherero no kwibonera itungo ubu noneho ngo afite intumbero yo kugura ikibanza.

Uretse nibyo ariko aba baturage banigishijwe guhinga kijyambere. Ibi ngo byatumye bumenya ko n’ubwo baba nta mikoro bafite yo kugura ifumbire mvaruganda babasha gufumbira imyaka yabo bakoresheje ibyatsi n’ifumbire y’imborera.

USAID HIGA UBEHO imaze imyaka 4 ikorera mu karere ka Nyagatare aho ikorana n’abaturage bagera kuri 46 ikanafasha abanyeshuli basaga 900. Intego zayo ikaba ari ugutezimbere imiryango idafite amikoro no gufasha imiryango gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurandura indwara zikomoka ku mirire mibi.


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment