Abana bafite ubumuga bifurijwe NoheriAbana bafite ubumuga barenga 300, biganjemo abarererwa mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, kuwa 20/12/2013 bahurijwe i Huye maze bahabwa umwanya wo kubyina no gusangira, mu rwego rwo kubifuriza Noheri nziza ndetse no kuzatangira neza umwaka utaha wa 2014.

« Abafite ubumuga, mureke tubafate nk’abandi, … ubu turiga, turikorera, turidagadura, … ubu natwe dufite agaciro, …» aya ni amwe mu magabo y’indirimbo imwe mu zifashishijwe mu birori by’abana bafite ubumuga. Ni iya Ndayisenga Jean de Dieu, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, akaba we yaramugaye ukuguru.

Muri ibi birori, abana barabyinnye biratinda, bagaragaza ko bishimiye guhurizwa hamwe. Bamwe babyinaga ubwabo, abandi hakabyina ababazanye mu munsi mukuru ariko babateruye cyangwa babahetse kuko bo batabashaga guhagarara.

Ibi byarabanejeje cyane. Umwe mu bafite ubumuga wiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, akaba afite amaguru adakora, ndetse n’amaboko adakora neza, tumubajije icyo atekereza kuri iki gikorwa cyabakorewe yagize ati « njye wagize amahirwe yo kwiga nshobora kubibona nk’ibisanzwe, ariko ababa baba mu bikari uyu munsi bakaba babibutse, ni ibintu binejeje. »

Uretse kwidagadura babyina (abandi bita guceza), aba bana bafatiye hamwe ifunguro, ndetse banagezwaho ubutumwa bwo kubishimira no kubashishikariza kwiga kugira ngo bazabashe kwigira.

Aganiriza aba bana, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Madamu Niwemugeni Christine, yabibukije ko ibyo bakora byose, byaba gutambuka, guhaguruka, gukoma mu mashyi n’ibindi, bibasaba imbaraga n’ubutwari, maze abasaba kubakira kuri ubwo butwari ibindi byinshi.

Ati « Twari tumaze iminsi dutaramanye n’abana, duhiga, ku nsanganyamatsiko igira iti duharanire umuco wo kwigira. Mwubakire rero ku ngufu mwifitemo, muzikoreshe, hanyuma mufatanye n’abandi bana muri iyo gahunda bihaye yo guharanira kwigira. »

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’abafite ubumuga, yabasabye kwihesha agaciro agira ati « nk’uko twahawe agaciro natwe tugomba kukiha, tukihagararaho, ibyo dushoboye tukabikorana umwete, abiga bakiga bashyizeho umwete, abibwira kandi ko batakwiga bagafatira urugero kuri Ngabonziza. »

Ngabonziza yababwiraga ni umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, akaba yigana n’abana bumva, bimugoye, nyamara ntibimubuze kuba uwa 1 mu ishuri.

Ngabonziza uyu yari amaze gufata ijambo (mu marenga), ashishikariza bagenzi be na bo kwiga ndetse anatanga icyifuzo cy’uko bafashwa mu myigire yabo, nk’abatumva, abarimu bakazajya bavuga bukebuke kugira ngo na bo babashe gufashwa gukurikira, ndetse byanarimba na bo (abarimu) bakigishwa amarenga.

Abana bari baje muri uyu munsi bose kandi batahanye impano ya Noheri : agafaride karimo ikayi n’ikaramu. Bwari uburyo bwo kubashishikariza gushyira imbaraga mu myigire yabo, bagashakirwa ibyo babashije kwiga ariko na bo bakabasha kwigira.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment