Untitled

Itsinda ryaturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat  mu gihugu cy’Ubudage, riyobowe na Gerd Kallweit, ryasuye umurenge wa Gikonko  mu Karere ka Gisagara, mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’uyu murenge wa Gikonko n’umurenge wa Fiten wo muri Komini Mayance muri iyi ntara ya Rhenanie Palatinat.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwashojwe kuri uyu wagatanu tariki 29 ugushyingo, 2013 iri tsinda ryo mu ntara ya Rhenanie Palatinat ryasuye ibikorwa bitandukane iyi ntara yateye inkunga mu murenge wa Gikonko, birimo inyubako z’amashuri, ibibuga by’imyidagaduro icya basketball na volleyball ndetse hanatangwa ihene 15 ku batishoboye bo muri uyu murenge.

Untitled1

Gerd Kallweit uhagarariye itsinda yatangaje ko haje abantu bake bahagarariye abantu benshi basigaye mu Budage, bakaba ari ijisho ryabo, aho babonye ubuzima abavadimwe babo mu Rwanda babayemo, ariho bazahera babafasha.  Avuga ko uyu mubano uzatuma hatabaho inzangano n’andi makimbirane ajya aza mu bantu kubera ko badahuje uruhu cyangwa ubwoko.

Uyu mudage Kallweit kandi yavuze ko bishimiye gufasha uyu murenge wa Gikonko mu bikorwa bitandukanye, aho avuga ko inkunga yabo izajya ikora mu bikorwa by’uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi imyidagaduro n’ibindi.

Padiri Musada Augustin wari uhagarariye musenyeri Rukamba Philippe umushumba wa diyosezi ya Butare yashimangiye ko uyu mubano uzatuma abaturage bagirirana neza kandi biteze imbere, imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi igasagamba. Yashishikarije abaturage kubiyumvamo kuko ngo basanzwe babafasha mu bindi bikorwa byinshi byabateje imbere.

2

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Lèandre Karekezi we avuga ko kuba hagiye kubaho umubano hagati ya Gikonko na Fiten bizatuma abaturage basangira ibyiza byo mu muco, ubundi bufasha bukazaza nyuma, ari nabyo yashingiyeho asaba aba badage ko bazakora ubuvugizi hakaboneka ubufaanye no mu yindi mirenge yo muri iyi ntara ya Rhenanie Paratinat.

Ati “hashize imyaka irenga 30 habayeho Jumelage hagati y’u Rwanda n’Ubudage, ariko muri Gikonko nibwo  bigitangira.  Ndifuza ko mwagenda mukadukorera ubuvugizi no mu bindi bice ku buryo no mu yindi mirenge haboneka ubufatanye kuko hari byinshi twabigiraho mu muco wanyu, ariko natwe hari byinshi byiza tuzabasangiza”.

Mu bikorwa bya mbere by’ingenzi bya tewe inkunga n’uyu mubano hagati y’umurenge wa Fiten wo muri komini Mayance yo mu ntara ya Rhenanie Paratinat n’umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, hagaragaramo amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 yubatse ku buryo bw’igorofa muri uyu murenge wa Gikonko nyine.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment