CLADHO irasaba ko abaturage bakwiye kumenya amategeko asinywa n’abakuru b’ibihugu by’AfricaSekanyange Jean Leonard umuyobozi wa Cladho avuga ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva 2012 kugeza 2013

Umuryango mpuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburengenzira bwa muntu Cladho, uravuga ko abaturage benshi batazi iby’amategeko asinywa n’abayobozi b’ibihugu by’Africa kandi aribo aba agomba kugirira akamaro.

Mu bushakashatsi bwakoze na CLADHO guhera mu mwaka wa 2012-2013, bugaragaza ko abaturage nta na rimwe bigeze bamenya iby’aya masezerano.

Ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara n’uyu muryango tariki ya 24/12/2013, Sekanyange Jean Leonard umuyobozi wa Cladho, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe, bwibanze ku baturage kugirango burebe niba ko basobanukiwe n’aya mategeko asinywa n’abakuru b’ibihugu by’Africa.

Sekanyange avuga ko abaturage bagaragaje ko amategeko bazi kandi bajya bumva ari ashyirwaho n’inteko ishingamategeko y’u Rwanda. Naho andi mategeko ntacyo bayaziho.

Uyu muyobozi akavuga ko nyuma yo gukora ubu bushakashatsi bagasanga aya mategeko asinywa gusa ariko abashinzwe kuyashyira mu bikorwa ntibabikore, ngo bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zishinzwe gushyira aya mategeko mu bikorwa ziyasobanurire abaturage kuko akenshi aribo aba areba.

Agira ati “aya mategeko ashyirwaho kubera inyungu z’abaturage, igihe rero abaturage batayasobanuriwe cyangwa ngo bagaragarizwe akamaro abafitiye, ntitwumva icyo yaba agiraho? Niyo mpamvu dushaka gukora ubu buvugizi kugirango asabonurirwe abaturage”.

Sekanyange avuga ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 mu bihugu by’Africa mu gusinya aya mategeko ahuriweho n’ibihugu byose, ariko nanone ngo u Rwanda rukaza mu bihugu bya nyuma bitamenyekanisha aya mategeko.

Avuga ko ku mwanya wa mbere haza igihugu cya Mali kuko cyasinye amategeko 44 kuri 45 agomba gusinywaho, ku mwanya wa 2 hakaza igihugu cya Africa y’Epfo cyasinye amategeko 43 naho u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 rukaba rumaze gusinya 42 kuri 45.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment