Abana 27 babana n’ubumuga bahawe amagare yo kubafasha kugenda

Umushinga “Partners In Health” ku bufatanye n’umurango “Walk About Foundation” wahaye abana 27 babana n’ubumuga, bo mu karere ka Burera, amagare y’abamugaye azajya abafasha kugenda.

Abo bana bari mu kigero cyo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 15. Muri uwo muhango wabaye tariki ya 12/12/2013 ababyeyi babo bana bishimiye icyo gikorwa ngo kuko utwo tugare tuzatuma noneho abana babo babatemberena aho kubasiga mu rugo.

Nyirahabineza Josephine afite umwana w’imyaka umunani y’amavuko. Ubwo bamuhaga igare ry’abamugaye yavuze ko rizamufasha kujya atemberana n’umwana we bityo akamenyerana n’abandi. Ngo yamusigaga mu rugo gusa kuko atabasha kugenza amaguru.

Agira ati “Agiye kuzagira ubuzima bwiza, kubera ko ubu ngiye kujya ndamutemberana, cyangwa abana bagaserukana nawe bagiye nko gusenga, kureba nk’abaturage, ntagume mu nzu, ngo abe mu rugo, ngo atinye abantu. Agiye kujya atembera, bamutembereze, arebe uko igihugu kimeze.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu myaka yose umwana we amaze avutse ntiyigeze ava mu rugo ngo ajye gukina n’abandi bana. Ngo yavaga mu rugo agiye no kumuvuza gusa nabwo akagenda amuhetse.

Turahirwa Gregoire we avuga ko mbere yahuraga n’ikibazo kuko aho yajyanaga umwana we yagendaga amuteruye. Ngo ariko kuba abonye igare ry’abamugaye bizamufasha cyane kuko azajya amutwaramo.

Agira ati “Byarangoraga kugenda muteruye namujyana ku ishuri, none ubu mumfashije neza kuko nzajya mucunga kuri aka kagare nkamugezayo.”

Hari n’abafite ibibazo byo mu mutwe

Abo bana bahawe amagare y’abamugaye si ubumuga bw’amaguru bafite gusa. Ahubwo bafite ubumuga butandukanye ndetse hari n’abagaragaza ibibazo byo mu mutwe.

Makuza Salomom, umukozi ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abatushoboye mu mushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima, mu karere ka Burera, avuga ko byari ngombwa ko abo bana bahabwa amagare y’abamugaye.

Mu mwaka wa 2012 bari bahaye amagare nk’ayo ababana n’ubumuga bo mu karere ka Burera ariko bakuze. Nyuma yaho ngo baje gusanga hari n’abana babana n’ubumuga bafite ibibazo bikomeye bityo bafata umugambi wo kubaha ayo magare.

Makuza akomeza avuga ko ayo magare bahaye abo bana babana n’ubumuga ari intangiriro yo kubafasha kuko abafite ubumuga butandukanye ndetse n’ibibazo byo mu mutwe bazahabwa ubundi bufasha burimo no kubavuza.

Agira ati “Iki ni ikiciro kimwe cyo kugira ngo babone utugare two kubafasha kugenda ariko n’ubundi bufasha bwerekeye no kubavuza nabyo ni ibintu tuzakomeza kuganiraho kugira ngo turebe uko twakomeza kubafasha ndetse no kubafasha kubaho mu mibereho myiza.”

Abo bana babana n’ubumuga uko ari 27 batoranyijwe mu mirenge yose yo mu karere ka Burera uko ari 17, hifashishijwe abayobozi b’iyo mirenge; nk’uko Makuza abihamya.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asaba ababyeyi babo bana gufata neza ayo magare y’abamugaye bahawe kandi bakamenya ko nubwo abo bana babo bafite ubumuga bagomba kubafata nk’abandi bana.

Buri gare ry’abamugaye ryahawe buri mwana rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 200.

Buri gare kandi rikoze mu buryo bujyanye n’ubumuga buri mwana afite. Rifite akabaho imbere gashashe gatuma umwana uryicayemo ashobora guterekaho isahani akarya ndetse akaba yanakwandikiraho ari mu ishuri.

Umuryango “Walk About Foundation” wafatanyije na “Partners In Health” guha abo bana babana n’ubumuga amagare yo kubafasha kugenda, ukorera ku isi hose ukaba ufasha abamugaye mu buryo butandukanye, ubaha n’amagare yo kubafasha kugenda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment