Ubuyobozi bw’umushinga ADRA (Adventist for Development Relief Agency), buvuga ko bushishikajwe no kwihutisha iterambere ry’urubyiruko, binyujijwe mu matsinda n’amakoperative y’ubumwe n’ubwiyunge.

Kuva kuwa 2 Ukuboza uyu mwaka wa 2013, I Muhanga harabera inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zitandukanye zirebwa n’urubyiruko aho bibanda cyane ku kuzamura urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga hamwe n’urubyiruko rukennye.

ADRA irafasha urubyiruko

Ndahiro Osée, umukozi muri ADRA –Rwanda avuga ko iyo nama igamije gusangira amakuru n’ubunararibonye hagati y’inzego zatumiwe, ndetse n’abatangiye gukora izo gahunda baturutse mu gihugu cy’Uburundi.

Kuba abantu bahurira mumatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndahiro avuga ko iyo hiyongereye mo ibikorwa by’iterambere bizaramba bituma abagize ayo matsinda bakomeza kubyitaho no kuganira kubyatuma baharanira inyungu zabo no gusenya amakimbirane.

Nyanzira Spéciose, umwe mubahabwa ayo mahugurwa ubarizwa muri koperative Abadahemuka yo mu karere ka Kamonyi avuga ko ubuhamya basangira kubirebana n’ubumwe n’ubwiyunge bifatanyijwe n’iterambere bibafasha mukwigana ababanjirije.

Ndahiro Osée (ADRA) avuga ko hari uburyo bwo gufasha urubyiruko kuva mu bukene binyuze mubumwe n’ubwiyunge

Uyu mugore avuga ko muri koperative abarizwa mo amaze gufasha abanyamuryango 3 mugukemura ibibazo by’amakimbirane, ubu bakaba babanye neza n’abo bari bafitanye ibibazo.

Uretse guhabwa amahugurwa, umushinga ADRA unatanga ibikoresho n’izindi nkunga ku makoperative y’urubyiruko. Uyu mushinga ukaba umaze imyaka 35 ukorera mu Rwanda.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment