Umuyobozi w’umuryango Umwana nk’abandi madamu Mukakarangwa Berthilde, avuga ko uyu muryango ufite abaterankunga bake ariko ngo bishimira cyane ibyo babafasha, gusa agasaba ko n’abandi bagiraneza bakwiye kubagana kugira ngo bafashe abana bitabwaho n’uyu muryango.

Ibi akaba yarabitangaje nyuma yo gushimira ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda iherutse kubatera inkunga y’ibikoresho birimo; matelas zo kuryamaho, amasafuriya, ibyuma byo kwicungaho by’abana  n’imodoka ijyamo abana basaga 9.

Umuryango “Umwana nk’abandi’ ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye ku italiki ya 27 werurwe 1991 . Uyu muryango washingiwe guhumuriza no kugarura icyizere ku miryango igizwe n’ababyeyi baba barisanze mu kwibaruka abana bafite ibibazo mu mutwe.

 Ukaba warakomotse ku gitekerezo cya bamwe mu babyeyi b’abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, mu byari  umuryango uzwi nka “Foi et Lumiere” ishami rya Kigali dore ko uyu uzwi mu bufaransa

Bamwe mu bana bitabwaho n’umuryango Umwana nk’abandi

Bamwe mu bana bitabwaho n’umuryango Umwana nk’abandi

Ambassage y’u Buholandi ikaba ari imwe mu batera nkunga b’uyu muryango, Ibi byose bigakorwa  mu rwego rwo kugira ngo abo bana badaheranwa n’agahinda no kwigunga,gasanzwe.

MARIA VEGER ushinzwe ububanye n’amahanga n’ubutwererane muri Ambassade y’Ubuholandi mu rwanda, avuga ko bishimira kandi bananyurwa n’izi nkunga batera uyu muryango, kandi ngo nta kwicuza kuri iyi nkunga bagenera aba bana batahisemo kumva bameze batya, kandi akanasaba buri wese kwibuka nk’aba ngaba.

Uyu muryango ufite icyicaro ku Mumena i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, wita ku bana barenga 30 barimo,  18 nibo  barara bakanakurikiranirwa mu kigo abandi 12 basigaye bakitabwaho baba hanze y’ikigo giherereye inyuma y’ishuri ry’Abafurere rizwi nka st Joseph aho bakurikiranwa n’abajyanama ndetse  n’abakozi bagera muri 6 gusa.

Zimwe mu ntego z’uyu muryango harimo kurinda no kurengera  abafite ubumuga bwo mu mutwe, guhindura ubuzima bwite no guhumuriza abafite ubumuga bwo mu mutwe, gufasha mu buvuzi bw’ibanze no guha ibyishimo abo bana bameze gutyo, guha amahugurwa no kwigisha abarebwa n’uburezi bw’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, n’ibindi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment