Tugomba komora ibikomere by’amateka kugirango tubone uko dukorera u Rwanda- Bishop Rucyahana

Perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, aravuga ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije komera ibikomere byatewe n’amateka mabi, bityo abanyarwanda babe bazima, bitume babasha gukorera u Rwanda.

Bishop John Rucyahana, akaba yaravuze ibi mu mwiherero wahuje abayobozi munzego zitandukanye mu karere ka Musanze wabaye kuri uyu wa gatanu n’uwa gatandatu,tariki 22 na 23 ugushyingo, 2013, umwiherero ugamije kubasobanurira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’icyo igamije.

Yagize ati: “Nk’abayobozi twabatumiye kugirango bumve ubwenegihugu, ubunyarwanda n’agaciro kabyo, nibamara kubyumva, bajye no kubyigisha abo bayobora”.

Ati: “amateka yacu yose si mabi ariko yagize n’ibibi. Amateka adutera ishema ariko anadutera n’umubabaro w’ibyo twanyuzemo ku bw’ayo mateka. Ibikomere byavuye mu mateka, tugomba kubyomora, tukabivurana kugirango tube bazima tubone uko dukorera u Rwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, avuga ko kuba hatumiwe abayobozi mu nzego zitandukanye zigize akarere ka Musanze bitanga ikizezere cy’uko iyi gahunda izagera ku banyarwanda benshi kandi vuba.

Ati: “Muri uyu mwiherero harimo abayobozi kuva ku rwgo rw’ akarere kugeza ku kagari. Iyi gahunda nitumara kuyigira iyacu, turamanuka mu midugudu maze tubagarigarize ibyiza byayo. Buri wese aragira uwo atumwaho”.

Hitimana Hiramu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bikara, aravuga ko kuba ari mu mwiherero, ari ukugirango ayigire iye, maze abone uko ayishyira n’abo ayoboye.

Ati: “Ikintu tatahaga umwanya uhagije, ni ugufata umwanya kugirango abanyarwanda bigishwe amateka, kandi iminsi bayabayemo, bisaba kugirango dufate igihe gihagije kugirango bayumve, tunafata ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda atagomba kurangira ejo, ahubwo twakigira gahunda iboneka muri gahunda zose uko ziri”.

Muri uyu mwiherero wanitabiriwe na senateri Musabeyezu Narcisse depite Semasaka Gabriel na Murekatete Marie Therese, hatanzwe ubuhamya bw’uburyo butandukanye, buganisha ku buryo amacakubiri yagiye akora kuri buri umwe ku giti cye, ndetse n’ingaruka yamugezeho, haba mu mitekerereze ye, imyumvire ndetse n’imikorere.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment