Gahunda  y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ku mwana ugisamwa  kugeza ku myaka 2 avutse, n’imwe mu zashyizwemo ingufu mu Rwanda.  Ni nyuma yo kubonako mu Rwanda  hari ikibazo cy’ubugwingire gikabije ku bana,  aho ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abana bafite indwara yo kugwingira naho 11% bakagira ibiro bidahuje n’uko bareshya.

Ibi bikaba bitangazwa na Rutayisire Justin intumwa umukozi wa UNICEF mu Rwanda. Yongeraho ko kuba abana bagwingira bipfira mu myaka ibiri ya mbere,ni ukuvuga mu minsi igera hafi ku gihumbi  kuva basamwe kugeza ku myaka 2 bavutse.

Kuba iki kibazo gikomeye kandi kikagira intera ikabije mu Rwanda ugereranije na bimwe mu  bindi bihugu,ni nayo mpamvu hashyizwemo imbaraga zikomeye mu kugikemura. Ni muri urwo rwego gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka 2 yashyizwemo ingufu.

Mu minsi igihumbi umwana  agisamwa,akaba aba agomba kwitabwaho ndetse n’ umubyeyi akitabwaho uko bikwiye kugira ngo umwana azavuke neza ndetse yanavuka bigakomeza ku buryo umwana  n’umubyeyi bitabwaho kugeza nibura ku myaka 2  umwana avutse.

Impamvu y’iyi minsi 1000 yo kwitabwaho kuva umwana agisamwa,akaba ari uko byagaraye ko mu myaka 2 ya mbere,ubugwingire bw’umwana ariho buturuka. Iyo atahawe ibimukwiriye byose,ngo ahabwe ibere uko bikwiye,n’agera igihe cyo gufata n’imfashabere ayibone,niho ubugwingire no kutagira ibiro bihuje n’uko areshya bituruka.

Ubu bugwingire bukaba bukurikirana umwana mu buzima bwe bwose,ugasanga bumukururiye ingaruka nyinshi. Umukozi wa UNICEF Rutayisire Justin avuga ko umwana atagwingira mu mikurire gusa,ahubwo agwingira no mu bwenge ndetse n’ibindi.

 m_Abana bagera kuri 44

Abayobozi mu nzego z’ibanze,abahagarariye amadini n’abashinzwe ibibazo by’abaturage ku mirenge no ku karere bahuguwe kuri iyi gahunda y’iminsi 1000  yo kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 2

Ukaba wasanga kwiga bimunanira,n’ibindi bitandukanye kandi inkomoko nyamukuru ari cya kibazo cy’ubugwingire.

Ni muri urwo rwego, Justin n’umukozi wa Minisiteri y’ubuzima bari kumwe,batangarije abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ushinzwe ubuzima ku rwego rw’akarere, abashinzwe ibibazo by’abaturage ku karere no mu mirenge, abashinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima,inzego z’abagore n’amadini kugira iki kibazo icyabo.

Bagaharanira kurwanya imirire mibi mu baturage aho batuye,kandi bakanabamenyesha impamvu nyamukuru z’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ndetse n’ingaruka umwana agira igihe atitaweho agisamwa kugeza nibura ku myaka 2 avutse.

Pasteur Kanyamutuzo Enias ni umwe mu bitabiriye, avuga ko agiye kurushaho gukangurira abizera b’Itorero ayobora kwitabira kurwanya imirire mibi  mu bana anabasobanurira ibijyanye na gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ndetse n’akamaro ko kwita ku mwana mu minsi 1000 kuva agisamwa kugeza ageze ku myaka 2 avutse.

Yongeyeho ko bitazanagarukira ku bana b’imyaka 2 gusa,ahubwo bikwiye kugeza no ku myaka 5 kandi abana bakitabwaho by’umwihariko ariko naba nyina bababyaye bakitabwaho kugira ngo babone ibibakwiriye byose. Ibi bikazatuma abana bakura neza,bagatandukana n’ikibazo cy’imirire mibi n’ubugwingire bityo bakazagirira imiryango yabo n’ igihugu akamaro.

Mu Rwanda, hakaba hashize igihe iyi gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire  y’iminsi ku bana bari munsi y’imyaka 2 itangiye aho yatangijwemu rwego rw’ igihugu na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Nk’uko Rutayisire Justin yabigarutseho kuri uyu wa 26/11/2013, ubwo yayisobanuriraga bamwe mu bayobozi n’abavuga rikijyane mu karere ka Nyabihu, akaba yashimangiye ko igomba  gukurikizwa uhereye mu ngo z’abantu,mu mudugudu,mu kagari,ku murenge no mu karere kugeza ku rwego rw’igihugu.

Buri munsi umwe mu minsi 1000 yagenwe, akaba yavuze ko hatangwa  raporo y’icyakozwe muri iki gikorwa mu rwego rwo guca imirire mibi burundu mu bana. Ari nayo mpamvu n’abayobozi mu nzego z’ibanze basabwa gushyira ingufu muri iyi gahunda.

m_Abana bagera kuri 441

Umuyobozi w’akerere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre,yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi bagihagurukiye kandi ko basigaranye abana 345 bakigifite kidakabije ku buryo benda gukira  burundu bitewe n’ingamba zafashwe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment