Rulindo:  HPI yatanze inka 20 muri gahunda ya Girinka munyarwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11/11/2013, mu murenge wa Cyinzuzi ho mu karere ka Rulindo habaye umuhango wo gushyikirizwa inka 20 zo mu bwoko bwa firizone ku bagenerwabikorwa b’umushinga (Heifer Project International) HPI.

Ibi ngo bikaba byakozwe muri gahunda ya girinka munyarwanda aka karere gakomeje gushyiramo imbaraga ,koroza abagatuye ngo babashe kwikura mu bukene .

Mu butumwa yatangiye mu murenge wa Cyinzuzi umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Rulindo Murindwa Prosper,nyuma yo gushimira uyu mushinga mu bufatanye udahwema kugaragariza abatuye aka karere,yavuze ko iyo umuturage  ahawe inka aba abonye ikintu gikomeye gishobora kumufasha kuva mu buzima bubi yinjira mu buzima bwiza.

Yabwiye abahawe izi nka ko bagomba kuzifata neza, bakazigaburira,kandi bakanazigirira isuku, mu rwego rwo kugira ngo nazo zibashe kubaha umusaruro ugaragara, ngo kuko ari zo zizabafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite .

Abagenerwa bikorwa b’umuryango HPI bahawe  izo nka nabo bishimiye uburyo akarere kabo kabakorera ubuvugizi hirya no hino , bakabasha kugerwaho na gahunda ya girinka,aho bemeza ko abamaze korozwa muri iyi gahunda ari  benshi kandi yabagejeje kuri byinshi,bijyanye no kwikura mu bukene ,kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Umushinga HPI ,kuri ubu ukorera  mu mirenge itatu yo muri aka karere ka Rulindo ari yo,Ntarabana ,Masoro,na Cyinzuzi.

kuva uyu mushinga HPI watangira gukorera muri aka karere, ukaba umaze gutanga inka mu bagenerwa bikorwa bakorana nawo , zigera ku 152.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment