Mu karere ka Nyanza abagore baturuka mu mirenge itandukanye ikagize basanzwe bafashwa n’umuryango wa Action Aid International bagiye kumara iminsi ibiri bigisha uko bakora ubuhinzi burambye butagira ingaruka buteza ku bidukikije.

m_Abagore bagiye kumara iminsi ibiri bigishwa uko bakora ubuhinzi burambye

Umugore wo mu cyaro mu mirimo myinshi agira arasabwa kwibuka kurengera ibidukikije

Aya mahugurwa y’iminsi yatangiye tariki 26 Ukuboza 2013 arimo kubera muri Hotel Heritage iri mu mujyi wa Nyanza aho yitabiriwe ahanini n’abagore bakora umwuga w’ubuhinzi hamwe n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ryabwo.

Rukundo Jean Marie Vianney impuguke mu by’ubuhinzi iri gutanga ayo mahugurwa avuga ko abagore bagomba gukora ubuhinzi burambye butangiza ibidukikije ariko ntihirengagizwe n’   indi mirimo basanzwe bahugiraho mu ngo zabo.

Agira ati: “ Gukoresha ifumbire ya kizungu n’imiti yica udukoko mu mirima ni ingenzi ariko hari ubwo usanga yateje ingaruka ku bidukikije ndetse n’ubizima bw’umuntu bukagerwaho n’izo ngaruka zitandukanye”

Atanga urugero yavuze ku muti wakoreshwaga mu buhinzi witwa DDT avuga ko waciwe burundu ku isoko kubera ubumara wari ufite mu kwangiza ibihingwa ndetse n’ubuzima bw’abantu bugaragara nyuma yo kuwukoresha.

Undi muti yavuze byagaragaye ko ngo uteza ibibazo ku buzima bw’abantu ni uwitwa Dethane ukoreshwa mu kurwanya indwara mu bihingwa ngo kuko ubushakashatsi bwerekanye ko nawo wagira ingaruka ku bantu.

Ngo ubuhinzi buramutse bukozwe neza hakitabwa kukurengera ibidukikije haba hakemuwe byinshi nk’uko Rukundo Jean Marie Vianney impuguke mu by’ubuhinzi yakomeje abihugurira abo bagore ku munsi wa mbere w’ayo mahugurwa.

Abagore bayitabiriye kimwe n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu karere ka Nyanza basabwe kurengera ibidukikije hakumirwa ingaruka zishobora gutezwa n’imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda ndetse n’imiti yica udukoko mu bihingwa yaba bikiri mu murima ndetse na nyuma yo kubisarura.

Yavuze ko ku isoko hajya harebwa ibicuruzwa byeze ku buryo bwa gakondo ndetse n’ibyakoreshejweho uburyo bwa kizungu byombi ntibiguriswe ku giciro kimwe. Ati: “ Igi ry’inkoko ya Kizungu n’iyorowe yitorera ku gasozi hari itandukaniro rinini mu ntungamubiri ziri hagati yayo magi y’izo nkoko zombi”

Abari muri aya mahugurwa bavuga ko asozwa abasigiye ubumenyi bwinshi mu birebana n’uko bakora ubuhinzi burambye ndetse bubateza imbere kandi bitwararitse mu kurengera ibidukikije ngo kuko iyo byahungabanyijwe havuka ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse bigateza n’ibibazo bitandukanye ubuzima bw’abantu kandi aribo baba babigizemo uruhare.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment