Ubushakashatsi bwakozwe na IRDP ngo buzafasha akarere gutera imbere

Ubushakashatsi bwakozwe na IRDP ngo buzafasha akarere gutera imbere2

Akarere ka Nyamasheke karagaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) buzabafasha gutera imbere byihuse bashingiye ku mbaraga bafite.

Ibi biratangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, nyuma y’uko ku itariki ya 8/11/2013, Ikigo IRDP cyamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage mu turere tw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011 ngo bwegeranyaga ibitekerezo by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (JADF) tw’Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba, hibazwa impamvu ibipimo by’iterambere mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage muri utu turere bigaragara ko biri hasi ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu.

Muri ubwo bushakashatsi ngo bukaba bwarasabaga ababukoreweho kugaragaza impamvu nyamukuru babona zidindiza iryo terambere ariko bakagaragaza n’umuti babona wakemura icyo kibazo.

Prof. Masabo François, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, agaragaza ko aho bagiye hose basanze hari impamvu zenda gusa zirimo izishingiye ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, kuba hariho abantu benshi batishoboye kandi bayoboye ingo n’imiryango, kuba hari imfubyi nyinshi n’abapfakazi ndetse n’abandi bantu bakiri mu bukene cyane. Kuri izi mpamvu rusange kandi ngo hari n’izijyanye no kuba hari ahatagaragara ibikorwa remezo by’ibanze bituma iterambere ryihuta nko gutura mu midugudu, kwegeranya ubutaka no guhitamo igihingwa gishobora guhingwa.

Izi mpamvu rusange kandi zongera kugaragaza ko ngo hari aho usanga mu igenamigambi nta kugaragaza umwihariko wa buri karere ndetse bikaba bigira ingaruka no ku ngengo y’imari igenerwa uturere ku buryo ngo hari aho usanga ingengo y’imari yararangiye hari ibikorwa bidakozwe nyamara utundi turere ntitubashe kurangiza ingengo y’imari twagenewe.

Nubwo izi mpamvu zishobora kuba rusange mu kudindiza iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage, ngo hari n’izindi mpamvu z’umwihariko usanga muri buri karere nk’aho abaturage n’abafatanyabikorwa badakoresha amahirwe n’imbaraga zihari uko bikwiriye.

Mu karere ka Nyamasheke, hatangwa urugero rw’uko hari isoko rikomeye ry’Abanyekongo bakunda inyama, amagi n’imbuto kandi bafite amafaranga yo kubigura ariko hakaba nta mushoramari wigeze ashora imari ye muri uru rwego ku buryo ngo iyo baje ku bwinshi bakabihaha, abaturage b’i Nyamasheke basigara bavuga ko Abanyekongo babakenesheje.

Prof. Masabo akaba avuga ko mu gihe ubu bushakashatsi bwakwifashishwa uko bikwiriye bushobora kugira umumaro cyane; atari mu baturage gusa ahubwo mu nzego zitandukanye zirimo iz’abafatanyabikorwa n’iz’ubuyobozi bukora igenamigambi ry’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles avuga ko ubu bushakashatsi bwabahaye amakuru ku mbaraga n’imbogamizi bafite kandi ngo bazubakira ku mbaraga bafite bazongere ndetse barebe n’ingamba bafata kugira ngo ibigaragara nk’imbogamizi bikemuke.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment