Ambasaderi wa Koreya y’epfo mu Rwanda yasuye ibikorwa igihugu cye gitera inkunga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/11/2013, Hwang Soon-Taik uhagarariye Koreya y’epfo mu Rwanda yasuye ibikorwa koreya y’epfo yateye inkunga mu mushinga witwa “Mwogo Valley Project” birimo ibyuzi by’amafi 17, ubworozi bw’inkoko ndetse n’amagweja bikorerwa mu gishanga cya Mwogo mu murenge wa Kamegeri, ibi bikorwa byose bikaba byareguriwe koperative “ISOKO Y’UBUKIRE MWOGO’’ igizwe n’abanyamuryango 80.

Uhagarariye Koreya y’epfo mu Rwanda wakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yeretswe ibimaze kugerwaho kuva koperative yashingwa birimo ko kugeza ubu ibyuzi byose byatewemo amafi, abanyamuryango bakaba biteguye gusarura bwa mbere mu mpera z’ukwezi kwa 11/2013 ndetse no kuba inkoko zisaga 500 zaratangiye gutera amagi, aho kugeza ubu buri munsi haboneka agera kuri 395.

Hwang yishimiye ibyo koperative imaze kwigezaho kandi anashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe kuba buba hafi y’abaturage hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, maze abayobozi bombi biyemeza gukomeza gushimangira ubufatanye mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment