Akarere kagiye gufashwa mu kurandura imirire mibi.

Akarere kagiye gufashwa mu kurandura imirire mibi.

Amashami y’umuryango w’abibumbye atandukanye ariyo; ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi (PAM), irishinzwe abana (UNICEF), irishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ndetse n’irishinzwe ubuzima (OMS) bafatanije n’akarere ka Nyamagabe, bagiye guhuriza hamwe ingufu mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu mushinga uzamara imyaka itatu.

Akarere kagiye gufashwa mu kurandura imirire mibi

Uyu mushinga ngo ugamije kunoza imirire ku bana bari munsi y’imyaka ibiri,

dore ko byagaragaye ko ari cyo gihe baba bacyeneye kwitabwaho cyane-, abagore batwite ndetse n’abonsa, bikazagira uruhare rw’igihe kirambye mu guhangana n’imirire mibi, ukazakoresha amadorali ya Amerika asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 300 mu turere twa Nyamagabe na Rutsiro.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere n’aya mashami y’umuryango w’abibumbye bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye muri uyu mushinga kuri uyu wa kane tariki ya 31/10/2013, Jan Delbaere umuyobozi wungirije wa PAM mu Rwanda yavuze ko bahisemo gutegura uyu mushinga bagamije gufasha leta y’u Rwanda mu rugamba irimo rwo guhangana n’imirire mibi, ndetse no guharanira ko abana bafungura neza ngo kuko iyo bafite indwara ziterwa n’imirire mibi bibangamira byinshi mu mikurire yabo.

Ati “Twazanye uyu mushinga kuko kurwanya imirire mibi ari imwe muri gahunda leta y’u Rwanda ishyize imbere. Kandi twemera ko ari ngenzi kuko cyane nk’imirire mibi yabaye akarande ibangamira iterambere ry’igihugu kuko umwana uyifite atamenya ubwenge, ntagira imbaraga nk’iz’umwana wariye neza, muri make ni ugutegura ejo hazaza”.

Mu bana ibihumbi 35 bapimwe mu karere ka Nyamagabe hafi ibihumbi bitandatu bagaragaza ibimenyetso byo kugwingira, naho kugeza ubu 36 bakaba bagaragaza ibibazo bikabije (bari mu mutuku).

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kurandura burundu imirire mibi biturutse mu miryango, ngo kuko hazitabwa ku ngo ziri mu byiciro bibiri bibanza mu budehe bibarizwamo abatishoboye.

Ngo bizafasha kandi mu kuzamura imyumvire yo gukumira imirire mibi mu baturage bamenya gutegura amafunguro yuzuye bifashishije ibiboneka iwabo, ndetse no kubaka ubushobozi bw’imiryango ikennye.

Ibi bije mu gihe u Rwanda ruri mu minsi igihumbi yo gukumira no kurandura burundu imirire mibi hirya no hino mu gihugu.

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko uturere twa Nyamagabe na Rutsiro turi ku isonga mu kugira abaturage bafite imirire mibi, ndetse tukaba ari natwo dufite abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene, dore ko 37% by’abaturage ba Nyamagabe bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment