Mbere y’imyaka  igera kuri 4 ishize, mu karere karere ka Nyabihu hagaragaraga ikibazo cy’amazi. Iki kibazo kikaba cyari gihangayikishije abaturage cyane cyane ugendeye no ku miterere y’aka karere k’imisozi miremire.

Nyamara, iki kibazo cy’amazi ,kiragenda kiba amateka cyane cyane ko kitaweho mu buryo bukomeye nyuma y’aho umushinga WASH utangiye gukorera muri aka karere.

Mu mikorere yawo, intego nyamukuru wari ufite ikaba ari isuku n’isukura mu baturage. Mu myaka 4 ugiye kumara uhakorera, abaturage bagera kuri 80% bamaze kwegerezwa amazi meza.

Iki gikorwa kikaba ari icyo kwishimirwa cyane nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre. Uyu muyobozi yongeraho ko kuba abaturage benshi bamaze kubona amazi meza,ari intambwe ikomeye mu mibereho myiza yabo.

Abarenga 80 bamaze kugezwa amazi meza  babikesha umushinga WASH

Aya mazi akazabafasha mu gukemura ibibazo by’isuku,isukura n’ibindi. Amavomo agera kuri 70 n’imiyoboro myinshi ikaba yarakozwe muri aka karere nk’uko uyu muyobozi yabigarutseho. Gusa ngo nubwo iki kibazo kitarakemuka burundu,kwegereza amazi meza abaturage biracyakomeje muri aka karere,aho bagamije ko abaturage bose bayabona bitabagoye.

Mubirunyoye Eugenie,umukangurambaga w’umushinga WASH akaba avuga ko mu myaka 4 bagiye kumara,uyu mushinga wari ufite intego yo kugeza amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 100,ariko kugeza ubu iyi myaka ikaba izarangira begereje amazi abaturage bagera ku bihumbi 167 nk’uko yabigarutseho.

Nubwo ariko amazi meza agenda agera ku baturage benshi bo muri aka karere,nabo barasabwa gufata neza ibi bikorwa bibegerezwa kugira ngo bizarambe kandi birusheho kubagirira akamaro.

Kwegereza amazi meza abaturage ni kimwe mu biri mu ntego z’ikinyagihumbi MDGs. Kuba mu karere ka Nyabihu bigenda bigera ku rwego rwiza,akaba ari intambwe nziza igenda iterwa,izo ntego zigerwaho.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment