Bavura abana bafite indwara

Bamwe mu bahawe ihene za kijyambere zitanga amata y’ihene bavuga ko biyemeje kujya bakamira abana bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi kuko babona abayanyweyeho bahita bakira bidatinze.

Umwe muri aba borozi avuga ko amaze gufasha abana barenga 20 mu byiciro bigera kuri bitatu aho atuye, abo bana ngo bari baragiye bahura n’ikibazo cy’imirire mibi, ariko ubu bose ngo barakize.

Aba borozi bahisemo kutayita amahenehene mu rwego rwo kugirango abantu batayafobya bakanga kuyanwa maze bayita amata y’ihene.

Izi hene zitanga umukamo zatanzwe muri gahunda yo gufasha abafite ubwandu bwa SIDA mu rwego rwo kubongerera indyo kuko ngo amata y’ihene agira intungamubiri nyinshi cyane kuruha amata yinka.

Musabyimana charlotte  utuye mu murenge wa Rukira avuga ko amaze gufasha abana bo mu mudugudu bari barwaye indwara z’imirire mibi barenga 20 abaha ku mata y’ihene  ngo yabikoze kuko yari amaze kubona uburyo nawe yamufashije agatuma ava kubiro 50 akagera kuri 65 amaze kuyanywa.

Yagize ati” Njyewe muri uyu mudugudu nagiye nkamira abana benshi barwaye bwaki none barakize kubera amata y’ihene. Mubyukuri naribajije nti ko njye  aya mata yamfashije akankurayo nari mfuye, aba bana bo ntiyabakiza? Nuko byaje.”

Yaba uyu mugore ndetse n’abandi twasuye bo mu murenge wa Murama bazoroye bavuga ko kumwana urwaye imirire mibi iyo anyoye ayo mata y’ihene adatinda kuvayo kandi akongera akamererwa neza. Banavuga ko no ku cyigo nderabuzima cya Rukira bajya baboherereza abana barwaye imirire mibi maze bakabakamira bagakira.

Umuyobozi w’umushinga HEIFER International mu Rwanda watanze ziriya hene ,Dr Kayumba Charles, ubwo yasuraga aba borozi aherekejwe na vice perezida wa HEIFER kurwego rw’Africa, yavuze ko ashima umutima udasanzwe aba borozi bafite w’impuhwe .

Yagize ati ”Aba bantu bafite umutima udasanzwe mwiza wo kugira impuhwe bakumva ko bafasha bagenzi babo babaha kuri aya mata kandi nabo ubwabo uba ubona atabahagije. Ni ubuhamya bwiza dukuye aha kandi Imana ijye ibaha umugisha ku bw’urwo rukundo.

Mu mirenge ibiri  Rukira na Murama yo mukarere ka Ngoma ,yatanzwemo izi hene mu mwaka wa 2010 ubu harabarurwa ihene nkizi za kijyambere zitanga umukamo zigera kuri 343. Ihene imwe ishobora gukamwa  litiro eshatu ku munsi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment