Musanze - NOUSPA-Ubumuntu basanga abafite ubumuga nabo bashoboye

Umuryango NOUSPA – Ubumuntu, ugizwe n’abafite ubumuga bo mu turere umunani n’umujyi wa Kigali, baravuga ko abafite ubumuga bashoboye, bityo bakaba badakwiye guhezwa mu bikorwa bibafitiye akamaro ndetse bikanakagirira n’igihugu.

Ubwo basuraga amwe mu makoperative y’abamugaye akorera mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu tariki 06/11/2013, abagize NOUSPA – Ubumuntu bemeje ko kwishyira hamwe nk’abantu bahuje ikibazo, bituma bafashanya bagatera imbere.

Badege Sam, umwe mu bakoze uru rugendo shuri, ati: “ Gukora urugendo – shuri nk’uru, ni ibintu byo kwerekana ibyagezweho n’abandi. Nk’uyu wavugaga ko yasabirizaga none akaba acana umuriro w’amashanyarazi, yabera abandi badafite icyizere cy’ejo hazaza”.

Abitabiriye uru rugendo – shuri basuye koperative Komezubutwari Susa, y’abamugariye k’urugamba, ndetse banasura koperative yo mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze, ikora ibijyanye n’ubworozi bw’intama, aho kugeza ubu bageze ku ntama 90.

Aba basuye, bavuze ko basanga ari intambwe ishimishije, kubona abantu bafite ubumuga baramaze kwiteza imbere, nyamara barahereye ku bushobozi buciriritse, bityo ngo ibi bikaba bitanga ikizere yaba kuri bo ndetse n’abnadi baje bahagarariye.

UWITONZE Esron, ushinzwe abafite ubumuga mu karere ka Musanze, avuga ko abamugaye bagiye bagaragaza ubushobozi bwo kugera kuri byinshi, bityo ngo nabo bahabwe agaciro n’umwanya mu bikorwa by’iterambere, cyane ko kuri ubu bafite koperative zigera kuri 23 mu karere ka Musanze.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment