muhanga

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga arasaba abayobozi b’amadini kujya bacyebura ababyeyi igihe bahuye nabo mu nyigisho babaha kuko ngo biri kugaragara ko ababyeyi benshi bagenda beteshuka ku nshingano za kibyeyi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, madamu Mutakwasuku Yvonne yabitangaje avuga ko ibyaha bitandukanye bigenda byiyongera kandi ahanini bikaba ngo biterwa n’abana babuze uburere nyabwo bwa kibyeyi.

Uyu muyobozi yavuze ko ngo byinshi mu byaha byagaragaye mu mezi atatu ashize bifite inkomoko mu miryango n’uburere buhatangirwa. Ngo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagaragaye inshuro 10, icyaha cyo gusambanya abana cyimenyekana inshuro 6, abanywa ibiyobyabwenge baba 19, naho ubujura buciye icyuho bwagaragaye inshuro 20.

Madamu Mutakwasuku yavuze ko abakora ubu bujura ngo baba baturuka mu miryango itabanye neza, ari nayo akenshi idaha abana bayo uburere bwiza. Igiteye impungenge ariko ngo ni uko uko ibihe bigenda ari ko ababyeyi bamwe bagenda bihunza inshingano zabo, abana bakagenda basa n’abatacyitabwaho, baratereranywe bonyine.

Muri ibi byaha bimenyekana kandi ngo hari impungenge zikomeye ko hari ibi byahishwe bitabashije kumenywa n’inzego zishinzwe kubirwanya, ndetse bigashobora no kuba aribyo byinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yagize ati “Icyo nsaba abayobozi b’amadini yose nka bamwe mu bahura n’ababyeyi benshi, ni twese twafatanya, tugatinyuka tukaganira kuri iki kintu kuko ababyeyi bataye inshingano zabo za kibyeyi. Benshi twatwawe n’akazi no gushaka imibereho ariko hari abibagiwe ko inshingano zo kumenya igitunga urugo ziyongera ku burere rusange kandi nyabwo.”

Mu rwego rwo kugerageza kugabanya ibi byaha, hashyizweho ikigo ngororamuco gishyirwamo abantu b’inzererezi baba bafatiwe ahantu hatandukanye by’umwihariko mu mujyi.

Nyamara byagaragaye ko iki kigo cyitarazana impinduka zikomeye kuko ababivamo nta mpinduka bagaragaza. Ku bw’ibyo ubuyobozi bwiyemeje gufatanya n’abanyamadini kugirango bajye bajya kwigisha ijambo ry’Imana muri icyo kigo.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment