Umuryango utabara imbabare urifuza kugera ku banyamuryango 3000 bidatinze

Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda (Croix Rouge y’u Rwanda) ishami rya Karongi ufite gahunda yo kwinjiza abanyamuryango bashya bakagera ku 3000.

Mu mpera z’iki cyumweru, umuryango utabara imbabare w’u Rwanda wamuritse ibikorwa umaze kugeraho mu turere twa Karongi na Rutsiro, abanyamuryango banagaragaza ko hagikenewe abandi bashya bityo imbaraga zo gutabara abari mu kaga nazo zikomeze zibe nyinshi,

Ushinzwe iterambere ry’amashami muri croix rouge y’u Rwanda Pierre Claver Ndimbati aganira n’itangazamakuru, yavuze ko gahunda ihari muri Karongi aruko bava ku banyamuryango 99 bakagera ku 3000. Ibi kandi ngo bizagerwaho bidatinze kuko abantu batari bake bagaragaje icyifuzo cyo kwinjira muri croix rouge.

Muri iryo murikabikorwa ryahuje uturere twa Karongi na Rutsiro rikabera muri Karongi, abanyamuryango bishimiye ko abaturage ari bo bahamya b’ibyo umuryango ubafashamo, cyane cyane gutabara abari mu kaga.

Karongi na Rutsiro turi mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, croix rouge ikaba mu ba mbere batabara abasizwe iheruheru.

Ngo si ubutabazi mu bihe by’amage gusa croix rouge ikora, nk’uko umuhuzabikorwa wayo muri Karongi na Rutsiro yabigaragaje. Habarugira Isaac avuga ko baha abaturage amatungo magufi, kubakira abatishoboye, gutanga amazi n’ibindi binyuranye biba bigamije guhindura ubuzima bwabo.

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment