Gatsibo: Barasabwa kugaragaza aho serivisi zitagenda neza muri gahunda za Leta

Abakangurambaga ba gahunda za Leta mu karere ka Gatsibo mu mahugurwa

Kugaragaza aho serivisi zitagenda neza muri gahunda za Leta nibyo byakanguriwe abakangurambaga b’umushinga PIMA ushinzwe gukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri politiki za Leta, ubwo basozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi itatu kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2013.

Abakangurambaga bahugurwaga ni abaturutse mu midugudu itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo, ubusanzwe mubyo bashinzwe gukora bikaba ari ukuzamura imyumvire y’abaturage babashishikariza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za Leta nkuko bitangazwa na Nkurikiyimana Charles umuhuzabikorwa w’umushinga PIMA.

Nkurikiyimana yagize ati:”icyo dushyira imbere cyane ni ugushishikariza abaturage kugaragaza aho serivisi zitagenda neza ndetse bakanagaragaza ibyo bifuza ko byakorwa mbere mu byifuzo by’ibanze baba bafite, kugira ngo gahunda za Leta zirusheho kunozwa neza no kwihuta”.

Mukamparirwa Joyeuse wo mu Mudugudu wa Marimba mu Murenge wa Kabarore, nawe ni umukangurambaga wuyu mushinga muri uyu murenge, avuga ko aya mahugurwa yamufashije kurushaho kumenya uburyo yakorera ubuvugizi abaturage ashinzwe.

Aya mahugurwa yateguwe n’umushinga PIMA ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta AJIPRODO Jijukirwa ukorera mu Karere ka Gatsibo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment