Abafatanyabikorwa b'akarere n'ubuyobozi bw'akarere mu nama .

Abafatanyabikorwa b’akarere n’ubuyobozi bw’akarere mu nama .

Kuri uyu wa Mbere tariki 18/11/2013, imishinga itandukanye ikorera mu Karere ka Gakenke  yamurikiye ubuyobozi bw’akarere  ibikorwa izibandaho mu mwaka wa 2014-2015 kugira ngo bihuzwe na gahunda y’iterambere ry’akarere na gahunda y’imbaturabukungu.

Umuyobozi wungirije  ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette avuga ko akarere kagera ku bikorwa byinshi by’iterambere kubera ubufatanye n’iyo mishinga, asobanura  ko bagomba kumvikana n’abafatanyabikorwa ibikorwa bazakora bikajyana na gahunda y’iterambere ry’akarere.

Imishinga ikorera mu karere ikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho y’abaturage ariko rimwe na rimwe abaturage badakeneye  cyangwa igakora ibintu bimwe kandi hari byinshi yakunganiramo akarere.

Hari imishinga yamaraga igihe kirekire  mu karere  ariko ugasanga  nta bikorwa bifatika yagejeje ku baturage, Alihamas  Hakizimana, umuyobozi wa Technoserve mu Majyaruguru ashingamira ibi agira ati: “Abafatanyabikorwa ni abantu bagomba kuzana ibisubizo ku Banyarwanda, byagiye bibaho ko abaterankunga bagiye bazana imishinga idafitiye ibisubizo communaute y’abanyarwanda.”

Yongeraho ko gushyira ibikorwa  by’umushinga akorera mu bikorwa by’akarere bituma ibikorwa abigira ibye, aho yagize ati: “ Iyo bampamagaye nkaza nkamenya priorites nkashyiramo ibikorwa byanjye ni byiza cyane  kuko dufatanya n’akarere muri implementation na suivi (follow up) ni ukuvuga ko ibikorwa byacu biba iby’akarere n’iby’akarere bikaba ibyacu.”

Mu Karere ka Gakenke habarurwamo  abafatanyabikorwa 78 muri bo harimo imishinga itegamiye kuri Leta 36.

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment