EAGLE VISION YASUYE ABIRUKANWE MURI TANZANIYA

Umwe mubahawe inkunga

NYAGATARE: Ubutumwa bw’ihumure, kwiyumvamo agaciro no kwishimira igihugu cyabo nk’abanyarwanda, ni bwo bwatanzwe ku birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari mu murenge wa Rwimiyaga.

Ibi babisabwe n’abanyamuryango w’ivugabutumwa wa Eagle Vision. N’ubwo bishimiye inkunga bahawe,ngo bakeneye ubundi bufasha nk’ubutaka kuko byabafasha kubaho badategereje inkunga.

Kugeza ubu abagera kuri 40 nibo babarurwa mu murenge wa Rwimiyaga bamaze kuhagera birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, banyuze mu nkambi y’agateganyo ya Gacunderzi nyuma bakajya mu miryango.

Claudine Mukamugema, ni umwe mu bashyikireijwe inkunga yatanzwe n’umuryango w’ivugabutumwa Eagle Vision, akaba avuga ko nyuma yo kuba ayishimiye akeneye ubutaka bwo guhinga akibeshaho adateze imfashanyo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga butangaza ko kugeza ubu igikorwa ngo aba banyarwanda babeho ari ubuvugizi mu nzego zisumbuye, nkuko bitangazwa na Gashayija Innocent ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge, uhamya ko aba baturage badakwiye guhora bateze amaso abagira neza kandi bafite amaboko.

Mu bundi butumwa bahawe na Eagle Vision Ministries yabasuye ni ubwo kudaheranwa n’agahinda kuko bisanze mu gihugu kibakunda kandi n’abo basanze bakaba babitayeho, nkuko byasobanuwe na Daniel Mugabonake, wabagejejeho ijambo ry’Imana uvuga ko kubasura ari ukubasubiza agaciro bambuwe n’amahanga.

Imiryango icumi ni yo yahise ihabwa inkunga yateguwe abandi bakaba bazayishyikirizwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Rwimiyaga.

Ibyatanzwe byose bifite agaciro k’ibihumbi 550 by’amafaranga y’u Rwanda, bikaba birimo ibiribwa, imyambaro, amasabune n’inkweto.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment